Ikipe ya FC Barcelona yaciwe amande y’ibihumbi bitatu by’ama-Euro (arenga miliyoni 3 Frw) izira Lionel Messi uheruka gutura igitego Diego Maradona yambaye umwambaro w’ikipe ya Newell’s Old Boys yo muri Argentine.
Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumeru gushize, ubwo FC Barcelona yanyagiraga Osasuna ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona ya Espagne.
Messi yatsinze igitego cya kane, nyuma y’ibyatsinzwe na Martin Braithwaite, Antoine Griezmann cyo kimwe na Philippe Coutinho.
Ikipe ya Newell’s Old Boys Messi yambariye umwambaro ni yo yatangiriyemo gukina umupira w’amaguru, ku rundi ruhande ikaba iyo Maradona yahagarikiyemo gukina ruhago.
N’ubwo igikorwa Messi cyakoze ku mitima abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi, kinyuranyije n’amategeko agenga umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne ari na yo mpamvu FC Barcelona yaciwe ariya mande.
Umukino wa Osasuna by’umwihariko urangiye, Messi yashyize kuri Instagram ye ifoto ye ifatanye n’iya kera ya Maradona, ayiherekeza amagambo agira ati: “Ngusezeyeho bwa nyuma, Diego.”
Ni amagambo yashimwe n’umutoza Ronald Koeman wa FC Barcelona, avuga ko “Byari ibintu byiza. Icya mbere ni igitego cya Leo hanyuma hagakurikiraho igikorwa yakoze ku bw’urupfu rwa Maradona. Biragaragara ko yari yatekereje bihagije ku byo agomba gukora. Ku bwanjye ni ibintu byiza cyane.”
Newell’s Old Boys Messi yayikiniye mbere y’uko ajya muri Barcelona afite imyaka 13, mu gihe Maradona yayikiniye imikino itanu mbere yo gusezera burundu umupira w’amaguru.
Uretse Lionel Messi, amakipe nka Napoli Maradona yakiniye, Boca Juniors, Newell’s Old Boys n’andi atandukanye yibutse Maradona mu cyumweru gishize.



2 Responses
Igitego Messi yatuye Maradona cyatumye FC Barcelone icibwa amande arenga miliyoni 3 Frw
Messi numuntu wumugabo kd maradona twese tuzahora tumwibuka
Igitego Messi yatuye Maradona cyatumye FC Barcelone icibwa amande arenga miliyoni 3 Frw
Messi numuntu wumugabo kd maradona twese tuzahora tumwibuka