Umusaza yambwiye ko “Akabando k’iminsi ugaca hakibona” kugira ngo uzakifashishe uzamuka impinga y’umusozi. Yansobanuriye ko icyo gihe ntazaba ngifite agatege, wenda amaguru yanjye atitira ariko amaherezo ngere mu majyo kabimfashijemo.
Akimara kumbwira aya magambo, narunamye, ndambika akananwa ku mavi, ntekereza cyane nk’ukora imibare ya bibiri bitazwi (Deux inconnus) duheruka mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Icyo nabonye mu bwonko ni agaciro k’ako kabando kazaba kemeye ko nkananiza kugira ngo ngere iyo njya.
Ibi bigaragaza ko ako kabando nkarusha agaciro, yego kuko ni njye ugatoranya mu biti by’ishyamba bigororotse, nkagaca, nkakababura, ndetse nkanakambika amoko y’impu nshaka, hanyuma kakambera amaguru.
Aka kamaro kako ni ko katumye umusaza wanjye akubaha kuko agakenera buri munsi. Ndibuka ubwo twagiye gusura abavandimwe ba kure, ubwo twagezeyo bamuhaye ibyicaro, barangije bamusaba akabando ngo bakamubikire. Yarabyanze ababwira ko bakamurekera iruhande rwe, aho abasha kukabona mu gihe agatekereje.
Akabando mu buzima rusange
Mu buzima tubamo twifuza iterambere, rimwe na rimwe tukarigeraho n’ubwo wenda bitera ngo de! Ariko ibyo byose tugize ugushishoza, twasanga tubikesha ba bandi twita ko baciye bugufi, kuko bemeye kuba urwego kugira ngo tuburirireho.
Bemeye kandi kuba umusingi, kugira ngo haboneke uburyo bwo kuzamura inkingi n’inkuta kugeza igihe cy’isakara. Abo ni bo twakwita ‘akabando’ gafasha ufite intego kuyigeraho.
Byagaragaye ko hari abagerayo, ntibahe agaciro abasunitse imodoka barimo kugira ngo irangize urugendo bidatinze. Icyo buri muntu yakwibuka ni uko urugendo rugikomeje, n’abitwa ko bagezeho baracyafite intera batabasha kugezaho amaso n’ibitekerezo.
Kudaha agaciro ‘akabando ugenderaho’ ni ukwirimbura bucece. None se umufundi yakwemera ko urwego ruborera hanze mu mvura kandi azi ko ruzamufasha kugera ku gisenge cy’inzu? Yaba abuze ubwenge.
Mu gihe turi mu Isi, twubahane, duhane agaciro kuko mu buzima turi magirirane.


