Rwanda: Abanduye Covid-19 biyongereyeho 69

img-20200726-wa0010.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 26 Nyakanga 2020 yatangaje ko abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 69 mu bipimo 4122 byafashwe. Kigali yabonetsemo 34, Nyamasheke ibonekamo 16 bapimwe mu midugudu iri mu Kato, Rusizi ibonekamo 16 bari mu batahuwe bahuye n’abanduye, Kirehe ibonekamo 1, Ngoma ibonekamo 1, Rwamagana nayo ibonekamo 1. Abamaze gukira […]

Premier league: Manchester United na Chelsea zabonye itike ya UEFA Champions league

Imikino y’umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Abongereza yakinwe kuri iki cyumweru, yasize ikipe ya Manchester United na Chelsea zisanze mu myanya ine ya mbere izemerera gukina UEFA Champions league, mu gihe Leicester City yisanze muri UEFA Europa league. Ni umunsi wakinwe hibazwa ikipe imwe igomba kwerekeza muri Europa League, dore ko byari bigishoboka ko imwe […]

Muhanga: Polisi yafashe ibisambo bikekwaho kwica umumotari bikamwiba moto

Polisi y’igihugu yatangaje ko iheruka gukora umukwabu mu karere ka Muhanga, ikawufatiramo ibisambo bitanu bikekwaho kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bikamwiba moto ye. Ku wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga, umurambo wa Ndirabika w’imyaka 44 y’amavuko wasanzwe mu ishyamba riri hafi y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho yari yiciwe anizwe. Ubuyobozi bw’Umurenge wa […]

Hashize imyaka 173 Liberia ibaye igihugu cya mbere cy’Afurika kibonye ubwigenge

Uyu munsi ni ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 207 mu minsi igize umwaka w’2020. Uyu mwaka usigaje iminsi 159. Tariki ya 26 Nyakanga 1847 igihugu cya Liberira cyabonye ubwigenge ku b’Abanyamerika, kiba kibaye imfura mu bihugu bya Afurika bibonye ubwigenge. Dore uko urugendo rwa ruteye Repubulika ya Liberia mbere yari agace […]

Umunyarwanda yemeye ko yatwitse Kiliziya ya Nantes

Umunyarwanda uherutse gutabwa muri yombi kugira ngo abazwe iby’inkongi y’umuriro yafashe Katedarali ya Kiliziya ya Nantes mu Bufaransa, yageze aho yemera ko yagize uruhare muri iyi nkongi y’umuriro. Uyu Munyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko wakoraga nk’umukorerabushake kuri iyi katedarali ya Nantes, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa kuwa 18 Nyakanga 2020, nyuma y’uko ifashwe n’inkongi […]

Gen. Kabarebe yavuze ko kurwanya abarwanya u Rwanda ari ibintu byoroshye cyane

Gen. James Kabarebe, Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abarwanya u Rwanda aho bava bakagera byoroshye kubarwanya, ngo kuko nta mpamvu zifatika bagenderaho barurwanya. Umujyanama wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho mu kiganiro ku Kwibohora ku ncuro ya 26, aganiriza Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rutuye ku mugabane wa Amerika. Gen. Kabarebe yasobanuye […]

Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho

Umugore w’uwitwa Hakizimana Oscar wo mu mudugudu w’Ururambo, mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Ngoma w’akarere ka Nyaruguru, arasabira umugabo we kurenganurwa nyuma yo kujya gufungirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) bigizwemo uruhare na Hakizimana Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge. Umudamu wa Hakizimana yabwiye BWIZA ko bigitangira, mu gicuku cy’itariki ya kabiri […]

U Bufaransa bwatangiye iperereza kuri Col. Ntiwiragabo wagaragajwe ko yihishe muri iki gihugu

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza ku Munyarwanda Aloys Ntiwiragabo ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba n’umwe mu bashinzwe umutwe wa FDLR. Ku itariki ya 23 Nyakanga ni bwo ikinyamakuru ‘Mediapart’ gikora inkuru zicukumbuye cyatangaje ko cyaguye gitumo Col. Aloys Ntiwiragabo, kikabasha kumugeraho aho yabaga mu nyubako iri mu gace ka Orleans. […]

Igitekerezo: Umusaza yubaha akabando agenderaho, atari uko kamurusha agaciro

Umusaza yambwiye ko “Akabando k’iminsi ugaca hakibona” kugira ngo uzakifashishe uzamuka impinga y’umusozi. Yansobanuriye ko icyo gihe ntazaba ngifite agatege, wenda amaguru yanjye atitira ariko amaherezo ngere mu majyo kabimfashijemo. Akimara kumbwira aya magambo, narunamye, ndambika akananwa ku mavi, ntekereza cyane nk’ukora imibare ya bibiri bitazwi (Deux inconnus) duheruka mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Icyo […]

U Bwongereza: Umunyafurika w’imyaka 10 yahawe akazi ko kwigisha ibijyanye na mudasobwa

Umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 y’amavuko, Emmanuella Mayaki ukomoka muri Nigeria, aherutse guhabwa akazi n’ishuri ryo mu Bwongereza kugira ngo azajye yigisha ibijyanye no gukora porogaramu ya za mudasobwa. Uyu mwana yize ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za mudasobwa mu ishuri ribanza rya Southfield riherereye mu mujyi wa Coventry mu Bwongereza, nyuma yo kugaragaza ubuhanga […]

CAR: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bagejeje umushinga w’amazi meza ku baturage

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa batangiye umushinga ufite agaciro k’amafaranga 50,000 y’amadolari y’Amerika uzarangira abatuye umurwa mukuru Bangui babonye amazi meza. Umuyoboro w’amazi uri kubakwa n’abapolisi b’u Rwanda uzagaburira abaturage bari mu duce twibasiwe n’ibura ry’amazi nka Ngongonon ya Kabiri, Ngongonon ya Kane na Galabadja ya Kane mu murwa mukuru […]

Rubavu: Umuturage arashinja Gitifu wa Gisenyi kumuhohotera ubugira kenshi

Habakwitonda Jean Chrisostome wo mu kagari ka Bugoyi gaherereye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu, arasaba kurenganurwa nyuma y’akarengane avuga ko yagiye akorerwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu bihe bitandukanye kakamuviramo gufungwa bya hato na hato. Ibya Habakwitonda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, byatangiye muri Gashyantare uyu mwaka ubwo ibiza byasenyaga igipangu cy’inzu ye iherereye […]