Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’uwitwa Hakizimana Oscar wo mu mudugudu w’Ururambo, mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Ngoma w’akarere ka Nyaruguru, arasabira umugabo we kurenganurwa nyuma yo kujya gufungirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito (Transit Center) bigizwemo uruhare na Hakizimana Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge.

Umudamu wa Hakizimana yabwiye BWIZA ko bigitangira, mu gicuku cy’itariki ya kabiri Kamena abashinzwe umutekano bagiye aho acururiza bakamufunguza, hanyuma bakamutwarana n’imyenda ya caguwa bahasanze bamujyana ku biro by’umurenge.

Icyo gihe ngo umugabo we nta wari uhari kuko yari yaraye mu mujyi wa Kigali.

Akigera ku murenge ngo yakiriwe na Gitifu ari kumwe n’abandi na bo bivugwa ko bacuruza magendu bari bafashwe, gusa we akaba yari afite inyemezabwishyu z’imyenda ye.

Icyo gihe umudamu wa Hakizimana ngo ukuriye Polisi yamufotoranye n’imyenda ye, abandi bari kumwe na we bafotorwa ukwabo.

Avuga ko yavuye ku murenge wa Ngoma bukeye bwaho ari uko umugabo we ahageze avuye i Kigali, aba ari we ufatwa ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi y’ahitwa i Ngera, aho bamuvanye bamujyana mu kigo gifungirwamo inzererezi cya Nyaruguru.

Umufasha wa Hakizimana avuga ko igiteye impungenge ari uko abajyananwe n’umugabo we barekuwe, we akaba agifunze.

Kuba umugabo we agifunze, abisanisha no kuba byaragizwemo uruhare n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, ngo kuko hari ibibazo bafitanye nk’uko yabibwiwe na komanda wa Polisi yabanje gufungirwaho.

Ati: [ibyo kuba afitanye ikibazo na Gitifu] nabimenyeye aho yari ari i Ngera kuri Sitasiyo aho yari afungiye, barambwiye ngo ni ikibazo afitanye n’umukuru w’Umurenge. Nabibwiwe na Komanda.”

Abajijwe niba yaba azi ikibazo gisanzwe kiri hagati y’umugabo we n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, umugore wa Hakizimana yavuze ko hari inzu bubakaga mu gasantere k’ubucuruzi ka Kiyonza bikaba ngombwa ko Gitifu ahagarika imirimo yo kuyubaka.

Icyo gihe ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uriya murenge yasabye abafundi bubakaga iyo nzu kuzongera kubaka ari uko nyirayo yabanje kumwitaba, undi amwitabye aho kumubaza ibijyanye n’inyubako yari afitiye ibya ngombwa amubwira ko ngo yumvise ko ari ‘umuforoderi’, ibyo Hakizimana Oscar yahakanye, nk’uko umugore we yakomeje abisobanura.

Ati: “Kuva ubwo ni bwo yatangiye akajya amwigisha mu manama, ahabereye inama hose ugasanga iryo zina ry’umuforoderi Hakizimana rirazamo, ngo ariko bari kumwe.”

Yavuze kandi ko hari n’indi ncuro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma yahagaritse Hakizimana amubwira ko amwifatiye (amufatanye forode), yahamagara Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kigasanga imyenda yari afite yari yasoze.

Abaturanyi ba Hakizimana bemeza ko afunzwe arengana, ngo kuko mu myaka yose bamuzi batigeze bamumenya nk’umucuruzi wa forode. Bamusobanura nk’umuntu witangira abandi, ngo kuko buri mwaka atabura imiryango 10 yishyurira ubwishingizi mu kwivuza.

Umuturanyi utifuje ko amazina ye atatangazwa yagize ati: “Mu bigaragara nta kintu ari kuzira kuko niba bavuga ko bamujyaniye forode, nk’abaturanyi biwe nta forode twigeze tubona acuruza.”

Uwitwa Mukamana Jeanette na we yahamije ko Hakizimana nta forode yacuruzaga, ngo kuko “yajyaga kurangura akerekana amafagitire.”

Gitifu wa Ngoma avuga ko nta kibazo afitanye na Hakizimana

Ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Hakizimana Jean, yabazwaga niba hari ikibazo afitanye na Oscar cyaba cyaratumye amufungisha, uyu muyobozi yavuze ko ntacyo apfa n’uriya mucuruzi.

Yagize ati: “Ibyo avuga ni ibinyoma. Ni we wenyine wafashwe se? ”

Ku bijyanye no kuba yarigeze kumuhagarika ntagire forode amufatana, Gitifu wa Ngoma yagize ati: “Naramufashe mpamagara RPU itugeraho, hari caguwa yari afite birangira yerekanye ubufagitire budafashe baramurekura, ariko n’ubundi yagombaga gukurikiranwa kandi yarafashwe.”

Gitifu Hakizimana yashimangiye ko caguwa ari ubucuruzi butemewe mu gihugu, bityo uzabufatirwamo wese akaba agomba guhanwa.

Ikibazo cya Hakizimana Oscar cyagejejwe ku buyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, yaba Mayor wako, Habitegeko François n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage ntibagira icyo bagikoraho.

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Arko kuki ba Exectif bi mirenge bitwaza imyanya yabo bagategeka aho kuyobora,Nyakubahwa umukuru w’igihugu tabara uyu mugabo pe?

      Ndabona amaherezo guca forode zadutse ubu birasaba imbaraga nkizaciye zebra.

    2. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho

  3. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    rwose mufunge ziriya transit kuko abayobozi basigaye bitwaza ububasha bakoherezayo umuntu kuvamo bikazasaba ko iminsi myinshi ariko umuntu yasebye.
    komisiyo yuburenganzira m.. itegereje iki?: ubwo mutegereje ko Mzee PK agira icyo abivugaho mukabona gukanguka.

    1. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
      Ark uwo Gitifu ibyoyigira arabizi? Ngo Rwanda revenu yaraje isanga nudufagigure tudafatika iramurekura?!!nnc ariwe na Rwanda revenue ninde usobanukiwe ibyafagiture? Ubutaha niwoe uzamusangayo uzira ifumbire cg gukubita abaturage nibindi nkibyo

    2. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
      Ark uwo Gitifu ibyoyigira arabizi? Ngo Rwanda revenu yaraje isanga nudufagigure tudafatika iramurekura?!!nnc ariwe na Rwanda revenue ninde usobanukiwe ibyafagiture? Ubutaha niwoe uzamusangayo uzira ifumbire cg gukubita abaturage nibindi nkibyo

  4. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    rwose mufunge ziriya transit kuko abayobozi basigaye bitwaza ububasha bakoherezayo umuntu kuvamo bikazasaba ko iminsi myinshi ariko umuntu yasebye.
    komisiyo yuburenganzira m.. itegereje iki?: ubwo mutegereje ko Mzee PK agira icyo abivugaho mukabona gukanguka.

  5. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Mana yanjye ngo ubufagitire budafashije!! Ubwo ni ubuhimbano se? Urumva akarengane k’umuturage? Ibintu nk’ibi biri no mu murenge wa Gisenyi. Aba executive bo mu mirenge baratanga isura mbi ku gihugu nk’u Rwanda

  6. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Mana yanjye ngo ubufagitire budafashije!! Ubwo ni ubuhimbano se? Urumva akarengane k’umuturage? Ibintu nk’ibi biri no mu murenge wa Gisenyi. Aba executive bo mu mirenge baratanga isura mbi ku gihugu nk’u Rwanda

  7. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Uyu Gitifu nimumureke ibyarimo ntabizi ejobundi nawe azamusangayo yariye ifumbire yabaturage nonese koyivugisha ngo Rwanda revenu yasanze arudufagitire twamafuti nyuma baramurekura ariwe nabo ninde
    Ubisobanukiwe?

  8. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Uyu Gitifu nimumureke ibyarimo ntabizi ejobundi nawe azamusangayo yariye ifumbire yabaturage nonese koyivugisha ngo Rwanda revenu yasanze arudufagitire twamafuti nyuma baramurekura ariwe nabo ninde
    Ubisobanukiwe?

  9. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Birambabaza iyombona umuturage aho kunganirwa nubuyobozi bwibanze ngwatere imbere mubushabitsi bwe cyane cyane ko atanibye nkuko bo biba ibyavuye mumisoro dutanga bagafata umuturage bakajya kumufunga.ese gufunga nibyo perezida yabatumye cg n’ukuyobora,RIB idufashe irebe ukuri knd Exctif naba yahohoteye uwo muturage abariwe ujya kugororwa.

  10. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Birambabaza iyombona umuturage aho kunganirwa nubuyobozi bwibanze ngwatere imbere mubushabitsi bwe cyane cyane ko atanibye nkuko bo biba ibyavuye mumisoro dutanga bagafata umuturage bakajya kumufunga.ese gufunga nibyo perezida yabatumye cg n’ukuyobora,RIB idufashe irebe ukuri knd Exctif naba yahohoteye uwo muturage abariwe ujya kugororwa.

  11. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Birambabaza iyombona umuturage aho kunganirwa nubuyobozi bwibanze ngwatere imbere mubushabitsi bwe cyane cyane ko atanibye nkuko bo biba ibyavuye mumisoro dutanga bagafata umuturage bakajya kumufunga.ese gufunga nibyo perezida yabatumye cg n’ukuyobora,RIB idufashe irebe ukuri knd Exctif naba yahohoteye uwo muturage abariwe ujya kugororwa.

  12. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Birambabaza iyombona umuturage aho kunganirwa nubuyobozi bwibanze ngwatere imbere mubushabitsi bwe cyane cyane ko atanibye nkuko bo biba ibyavuye mumisoro dutanga bagafata umuturage bakajya kumufunga.ese gufunga nibyo perezida yabatumye cg n’ukuyobora,RIB idufashe irebe ukuri knd Exctif naba yahohoteye uwo muturage abariwe ujya kugororwa.

  13. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Ibya forode zadutse muri iyi minsi byo ndabona kubica bisaba imbaraga nkizaciye Zebra.

  14. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Ibya forode zadutse muri iyi minsi byo ndabona kubica bisaba imbaraga nkizaciye Zebra.

  15. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Uyu mugitifu ashyigikiwe na meya habitegeko kuko bahuriye kubusahuzi nogushakisha ruswa zogutanga hejuru muzindi nzego ngobahame kubutegetsi, ahubwo baramara abaturage doreko ngobafite nigisheni baha amafaranga kikabavugira neza i rusororo muri fpr kirimo kaboneka na bosco wahozukorera fpr i nyaruguru akamusabira kujya kigali we numugore we wari gitifu wa ruramba ubuyobora jabana

  16. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Uyu mugitifu ashyigikiwe na meya habitegeko kuko bahuriye kubusahuzi nogushakisha ruswa zogutanga hejuru muzindi nzego ngobahame kubutegetsi, ahubwo baramara abaturage doreko ngobafite nigisheni baha amafaranga kikabavugira neza i rusororo muri fpr kirimo kaboneka na bosco wahozukorera fpr i nyaruguru akamusabira kujya kigali we numugore we wari gitifu wa ruramba ubuyobora jabana

  17. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Uyu mugitifu ashyigikiwe na meya habitegeko kuko bahuriye kubusahuzi nogushakisha ruswa zogutanga hejuru muzindi nzego ngobahame kubutegetsi, ahubwo baramara abaturage doreko ngobafite nigisheni baha amafaranga kikabavugira neza i rusororo muri fpr kirimo kaboneka na bosco wahozukorera fpr i nyaruguru akamusabira kujya kigali we numugore we wari gitifu wa ruramba ubuyobora jabana

  18. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Uyu mugitifu ashyigikiwe na meya habitegeko kuko bahuriye kubusahuzi nogushakisha ruswa zogutanga hejuru muzindi nzego ngobahame kubutegetsi, ahubwo baramara abaturage doreko ngobafite nigisheni baha amafaranga kikabavugira neza i rusororo muri fpr kirimo kaboneka na bosco wahozukorera fpr i nyaruguru akamusabira kujya kigali we numugore we wari gitifu wa ruramba ubuyobora jabana

  19. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Ariko uwo gitifu ndumva ari inserieux bya hatali kandi ni umwiyemezi pe, nk’ubu koko ari we n’abakozi ba RRA ni nde wabasha kumenya neza imisoro ??? pauvre,pauvre Gitifu!! nakore akazi ibyo kwirirwa mumafuti akoresha izindi nzego zifunga abantu mu buryo budasobanutse abivemo

  20. Nyaruguru: Aratabariza umugabo we ufungiye mu nzererezi kubera Gitifu umugendaho
    Ariko uwo gitifu ndumva ari inserieux bya hatali kandi ni umwiyemezi pe, nk’ubu koko ari we n’abakozi ba RRA ni nde wabasha kumenya neza imisoro ??? pauvre,pauvre Gitifu!! nakore akazi ibyo kwirirwa mumafuti akoresha izindi nzego zifunga abantu mu buryo budasobanutse abivemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *