Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa batangiye umushinga ufite agaciro k’amafaranga 50,000 y’amadolari y’Amerika uzarangira abatuye umurwa mukuru Bangui babonye amazi meza.
Umuyoboro w’amazi uri kubakwa n’abapolisi b’u Rwanda uzagaburira abaturage bari mu duce twibasiwe n’ibura ry’amazi nka Ngongonon ya Kabiri, Ngongonon ya Kane na Galabadja ya Kane mu murwa mukuru Bangui wa Repubulika ya CentrAfrica.
ACP Safari Uwimana uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Bangui, yavuze ko uyu mushinga wo kugeza amazi meza ku baturage batuye i Bangui biteganyijwe ko uzaba warangiye neza mu byumweru bitatu biri imbere.
ACP Safari akomeza avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu nshingano abapolisi b’u Rwanda bafite muri iki gihugu zo kurinda abaturage b’abasivili.
Yagize ati: “Zimwe mu nshingano z’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye hano muri iki gihugu ni ukurinda abasivili, ariko na none turi mu bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya koronavirusi. Ni yo mpamvu amazi meza akenewe cyane mu gufasha abaturage.”
Itsinda rya mbere ry’abapolisi b’u Rwanda ryageze muri CentAfrica mu mwaka 2014.
Kugeza ubu abpolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu bagabanyije mu matsinda abiri, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140. Itsinda rimwe rishinzwe kugarura amahoro muri rusange , mu gihe itsinda rya kabiri, rishinzwe umutekano wa Minisitiri w’Intebe n’uw’abayobozi bahagarariye Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.


