Habakwitonda Jean Chrisostome wo mu kagari ka Bugoyi gaherereye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu, arasaba kurenganurwa nyuma y’akarengane avuga ko yagiye akorerwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu bihe bitandukanye kakamuviramo gufungwa bya hato na hato.
Ibya Habakwitonda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, byatangiye muri Gashyantare uyu mwaka ubwo ibiza byasenyaga igipangu cy’inzu ye iherereye mu kagari ka Bugoyi muri uriya murenge, bikaba ngombwa ko akenera kugisana ngo kuko yabonaga giteje umwanda.
Asobanura iby’icyo gipangu yagize ati:”Nyuma y’uko mbonye igipangu cyanjye gisenyutse kigateza umwanda, dore ko cyegeranye n’ibikorwa remezo birimo umuhanda wa Kaburimbo na Radio y’abaturage ya Rubavu, nihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’akagari ngo bukore raporo. Nihutiye kuhasana, nyuma y’iminsi itatu ubuyobozi bw’akagari bwanyandikiye ibaruwa insaba guhagarika imirimo yo gusana icyo gipangu nkagana inzira yo gusaba icyangombwa mu babishinzwe mu karere, ibaruwa yangezeho nararangije gusana igipangu cyaruzuye.”
Habakwitonda avuga ko bijyanye n’uko ubuyobozi bw’akagari ari bwo bwamugiriye inama yo gushaka icya ngombwa, ngo yumvise ko kukigira atari bibi, anyura inzira abandi bose banyuramo bagisaba n’ubwo kugeza ubu atigeze akibona.
Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi butitaye ku kuba yari yahuye n’ibiza, bwamwandikiye ibaruwa ku wa 17 imuca amande ya 300,000Rwf ngo kuko yari yasannye iwe nta byangombwa.
Akarengane karakomeje…
Habakwitonda avuga ko nyuma yo gucibwa amande, ubuyobozi bw’umurenge bwagarutse bugahagarika ibikorwa yakoreraga mu isambu ye, ahari abakozi bamusudirira inzugi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi burangajwe imbere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Uwimana Vedaste, ngo bwahise bufata ibikoresho bakoreshaga ndetse n’inzugi zirafatwa bijyanwa ku biro by’akagari.
Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho gahunda ya Guma mu Rugo yayinjiyemo ataratanga amande yaciwe, gusa akaba yarateganyaga kwegera ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi akabumenyesha buryo ki yahuye n’ibiza bukaba bwamukuriraho amande yari yaciwe.
Uko kwima umurenge ubutaka bwe byamufungishije
Habakwitonda avuga ko nyuma yo gucibwa amande no kwamburwa ibikoresho bye, Uwimana Vedaste uyobora umurenge wa Gisenyi ari kumwe n’umugore witwa Jeanne ukora muri MAJ ku karere ka Rubavu, baje kumusaba ubutaka bwe ngo babushyiremo isoko ry’imbuto akababwira ko yabuteganyirije ibindi bikorwa.
Ati: “Byarangiye bambwiye ko bitazanyorohera kubona ibyangombwa, ariko mu gihe naba mpabahaye ibyangombwa nabibona mu gihe gito. Abo bayobozi bambwiye ko ntahabahaye ngo bahashyire ubucuruzi bw’imbuto bitazanyorohera kubona icyangombwa”.
Habakwitonda Jean Chrisostome avuga ko yongeye kurenganywa n’ubuyobozi, ubwo akagari kamuhaga isima ngo azikoreshe kuko zarimo zangirikira mu bubiko bwako, hanyuma akazakagarurira izindi igihe bazaba batangiye imirimo yo kubaka ibiro by’akagari.
Avuga ko yumiwe ubwo Gitifu w’umurenge yamugerekagaho icyaha cyo kwangiza umutungo wa Leta agafunganwa na Gitifu w’akagari, yirengagije ko ibyo kumuha sima byakozwe ku bwumvikane ndetse na na we abizi.
Avuga ko kuri icyo kibazo cya sima ubuyobozi bw’akagari bwamuhamagaye bumubwira ko Uwimana amushaka, bikaba ngombwa ko amwitaba.
Ati: “Namutegereje kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro, akihagera yambajije ibintu bibiri: Wubatse clouture yawe yagushijwe n’imvura nta cyangombwa urahabwa, kandi urasabwa kuyisenyera kandi ukanyandikira inyandiko ivuga ko uyisenye.”
Yunzemo ati: “Namubwiye ko kwandika inyandiko yo kwisenyera ntabishobora. Andi mahitamo ya kabiri yambwiye ko aranjyana kuri polisi bakamfunga, musubiza ko mu myaka mike maze ntigeze mbona umuntu wisenyera, mubwira ko aho kugira ngo nisenyere yanjyana kuri polisi bakamfunga.”
Ngo Gitifu wa Gisenyi yahise amujyana kuri Polisi ari kumwe na Gitifu w’akagari, bakihagera ategeka ko babambika amapingu bakabafunga, mbere yo kumara muri gereza iminsi 11.
Habakwitonda avuga ko nyuma y’ibibazo byose yanyuzemo, ubuyobozi bw’umurenge ku wa 19 Nyakanga 2020 bwaje bufunga igipangu cye, bukamubuza uburenganzira ku mutungo we nyamara atigeze amenyeshwa impamvu yabyo.
Gitifu Uwimana avuga iki ku karengane ashinjwa?
Nyuma yo kumva akarengane uriya muturage avuga ko akomeje gukorerwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi, BWIZA yavugishije Uwimana Vedaste uwuyobora, ayibwira ko Habakwitonda yagiye ahanwa kubera amakosa ye.
Yavuze ko yaciwe amande n’umurenge kubera “Kubaka nta byangombwa”, ibyo avuga ko binafitanye isano n’inzugi ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwaratwaye.
Ku bijyanye no gufungwa, Gitifu wa Gisenyi yavuze ko uriya muturage yazize sima z’akagari, gusa akaba yararekuwe ari uko amaze kuzishyura.
Ati: “Impamvu yafunzwe yari akurikiranweho gutwara sima z’akagari afatanyije n’umuyobozi wari wazimuhaye, twagombaga rero kumushyikiriza ubutabera ngo akurikiranweho.”
Abajije ingano y’iyo sima, Gitifu wa Gisenyi yavuze ko ari imifuka 43.
Ku byo gushaka gutwara ku ngufu ubutaka bwa Habakwitonda ku ngufu no kumufungira igipangu, Uwimana yavuze ko ibyo gushaka gutwara ubutaka bwe bitigeze bibaho.
Ibyo gufunga igipangu yabanje kuvuga ko ari ibinyoma, gusa nyuma yemera ko cyafunzwe n’ubuyobozi (butari we) ngo kuko nyiracyo ntacyo agomba kuhakorera adafite uburenganzira.
Iki gitangazamakuru cyagerageje kubaza ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu icyo bwafasha uriya muturage uvuga ko yabugejejeho ikibazo cye asaba kurenganurwa, gusa ntihagira n’umwe ushobora kukivugaho kuko abayobozi bari mu nama.

16 Responses
Rubavu: Umuturage arashinja Gitifu wa Gisenyi kumuhohotera ubugira kenshi
Mbega umuturage wahuye n’akaga! Nge narinzi ko ubuyobozi bufasha abaturage bubakemurira ibibazo byabo, none ahubwo ni bo babajujubya! Ko mbona se ari igitugu uriya muyobozi Uwimana akoresha. Arica agakiza! Buriya wabona ari ruswa ashaka. Ariko baba bazi ko uriya mwanya bazawuvaho? Ariko kuki baba badashaka gukorera abaturage neza, ahubwo bakabateza ibibazo? Yewe gitifu Uwimana we, ko izina uripfusha ubusa?
Rubavu: Umuturage arashinja Gitifu wa Gisenyi kumuhohotera ubugira kenshi
Aaaaaabon, Vedaste genza make, ibyo ukora sibyo. Baza umutima wawe uguhane ubundi uhinduke.

Ni uko uyu muturage ariwe uvuze akarengane ke gusa.Buri wese mu bahatuye umuhaye ijambo wakumirwa.Ruswa ivuza ubuhuha muri kariya gace kandi ntiwamenya ahubariza kuko Bose ni bamwe. Reta ni itabare kuko birarenze.
Rubavu: Umuturage arashinja Gitifu wa Gisenyi kumuhohotera ubugira kenshi
Uyumuturage akwiye kurenganurwapeeee.

Nukuripe,Ntawutakatababaye,ahubwokwinginganibyo letako,kukarenganenkaka yajyayihutiragushurengana,kugirango,hatanahato,hatagiranuwagirirundinabipe,Murakoze

Mbega ngo uyu muturage arahura nishyano!!Uyu murenge ko numva ntabuyobozi ufite.Ubwo ko numva uwo urega ariwe uregera.Mubigaragara wararenganyijwe knd nubu ukirengana pe!umuntu ugufungisha no kukwambura ubuzima yabukwambura.Ariko humura dufite ubuyobozi bwiza kuko Uwimana siwe ubuyobozi burangiriraho nawe afite inzego zimukuriye.Nyamuneka bayobozi mubishinzwe murenganuro abo baturage muri rusange murumva ko batabaza.ahaaaa.

Uyumuturage arababaje leta nimutabare.abayobozi buyumurenge nibamenye inshingano zabo guhohotera abaturage sibyo rwose.

Bita babaje Kabisa,
Niba umurenge ukeneye
Ubutaka bwuriya muturage,
Nibabyumvikaneho neza
Nibiba ngombwa bamugurire,
Biciye munzira nziza.
Ariko ntago bikwiye ko uwakagufashije ugize ikibazo ariwe ukurenganya.
Ubwo uubuyobozi bushaka ko umunsi Perezida wa Repuburika y’u Rwanda ariwe uzagikemura yaje i Rubavu. Inzego zibakuriye nizitabare umuturage arenganurwe.