U Bwongereza: Umunyafurika w’imyaka 10 yahawe akazi ko kwigisha ibijyanye na mudasobwa

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 y’amavuko, Emmanuella Mayaki ukomoka muri Nigeria, aherutse guhabwa akazi n’ishuri ryo mu Bwongereza kugira ngo azajye yigisha ibijyanye no gukora porogaramu ya za mudasobwa.

Uyu mwana yize ibijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora porogaramu za mudasobwa mu ishuri ribanza rya Southfield riherereye mu mujyi wa Coventry mu Bwongereza, nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhambaye mu masomo yigishwaga, ahita ahabwa akazi ko kwigisha abana bari mu kigero kimwe.

Icyo Emmanuella Mayaki azajya yigisha ni ubumenyi bw’ibanze mu masomo ya HTML (HyperText Markup Language) ndetse na CSS (Cascading Style Sheets).

Urubuga Face 2 Face Afurika rwagiranye ikiganiro n’uyu mwana w’umukobwa, ruvuga ko ubuhanga bwe bwatangiye kugaragara ubwo yari afite imyaka irindwi y’amavuko. Icyo gihe yari afite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru muri porogaramu za Power Point, Publisher na Excel.

Uyu mwana mu gusangiza iki gitangazamakuru iby’inshingano nshya zo kwigisha abana bangana yamaze gutangira, yagize ati: “Nari mfite ubwoba kuko ni ubwa mbere nari nigishije itsinda ry’abana. Gusa nagiye menyera ndetse ntambutsa ubuhanga bwanjye.”

Kugira ngo afashe n’abandi kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, Emmanuella Mayaki yakoze ‘application’ yitwa Academy App iri muri Google Play bazajya basangamo ibijyanye no gukora porogramu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *