Igitero cya Eben-Emael cyatumye hahimbwa imitwe yihariye y’Abakomando

Sangiza iyi nkuru

Igitero cyagabwe n’abasirikar kabuhariwe b’Abadage ku Musozi wa Eben-Emael ku Babiligi cyatumye hatekerezwa ku ihimbwa ry’imitwe yihairye y’abakomando nyuma y’ibyabaye.

Iki gitero cyabaye mu kinyejana cya 20 kiba icya mbere gikozwe mu buryo bwari bugezweho. Uko cyagenze cyatumye igisirikare cyo mu Isi ya none gitangira gutekereza no kubaka imitwe yihariye y’Abakomando.

Abasirikare b’Abadage bo mu itsinda rimanukira mu mitaka rizwi nka Fallschirm-Jäger bigabije inkambi y’abasirikare b’Ababiligi yari iherereye ku mpinga z’imisozi ya Eben-Emael, ahari inzira yoroshye yo gutera u Bufaransa mu ntambara ya kabiri y’Isi yose.

Bari biganjemo abahanga mu by’ubwubatsi no gusenya ibintu bikomeye bose hamwe 80, bayobowe na Capt. SA Koch, bashoboye gusenya igikuta cyari cyarubatswe n’Ababiligi mu rwego rwo kubuza Abadage kwigabiza u Bufaransa.

Mu gahe gato aba ba ‘Para-Komando’ bigabije icyo kigo cy’Ababiligi kuwa 10 Gicurasi 1940, basenya intwaro zabo zose, mu gihe abandi basirikare b’Abadage bari bahasesekaye kubatera ingabo mu bitugu.

Kugeza n’ubu, Abasirikare b’Abadage bagize uruhare muri iki gitero bambitswe imidali y’ubutwari kubera ubuhanga n’ubushobozi berekanye muri iyo operation.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *