Umuyobozi muri Hamas yatangarije BBC mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ko igitero cy’indege cya Israel mu Mujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza cyahitanye Umuyobozi Mukuru wa politiki wa Hamas, Salah al-Bardaweel.
Abenegihugu bavuga ko igitero cy’indege cyahitanye Bardaweel, umwe mu bagize ibiro bya politiki by’uyu mutwe ndetse n’umugore we.
Abayobozi ba Israel nta bisobanuro bahise batanga.
Ku wa Kabiri, Ingabo za Israel zongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Gaza, zishinja Hamas kuba yaranze kongera icyiciro cya mbere cy’agahenge cyatangiye gukurikizwa ku itariki ya 19 Mutarama kamara hafi amezi abiri.
Hamas yamaganye ibirego bya Israel, maze ishinja Israel kuba yararenze ku masezerano yari yagizwemo uruhare na Qatar, Misiri na Amerika.
Hamas mu ijtangazo ryayo, yavuze ko Bardaweel yasengaga hamwe n’umugore we ubwo misile ya Israel yakubitaga ihema ryabo.
Bardaweel mbere wari Umuvugizi wa Hamas, yakunze kugaragara mu bitangazamakuru byaho.
Ni umwe mu bayobozi bagera kuri 10 ba Hamas bivugwa ko bishwe kuva Israel yubura ibikorwa bya gisirikare muri Gaza ku wa Kabiri.


