fakabila.jpg

Ihuriro ry’abanyapolitiki barimo Fayulu, Katumbi na Bemba; mu marembera

Sangiza iyi nkuru

Ibimenyetso bikomeje kwerekana ko ihuriro LAMUKA ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ryaba riri mu marembera.

Ubusanzwe iri huriro rihuje amashyaka ya: ECIDé (Engagement pour la Citoyenneté et le Dévelopment) rya Martin Fayulu, Ensemble MK rya Moïse Katumbi, MLC (Mouvement de Liberation du Congo) rya Jean Pierre Bemba na PALU (Partie Lumumbiste Unifié).

Bitangiye kugaragara cyane ko LAMUKA iri mu marembera nyuma y’aho tariki ya 6 Ukuboza 2020 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi atangarije ko ubutegetsi bw’amahuriro mpuzamashyaka ya FCC (rya Joseph Kabila) na CACH (irye) bugomba guseswa, agatangiza ubutegetsi bw’ihuriro rishya ritagatifu (Union Sacrée) ritagira n’umwe riheza.

fakabila.jpg Icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo gusesa ubutegetsi bwa FCC-CACH cyakurikiye ibiganiro (consultation) yamaze ukwezi k’Ugushyingo agirana n’abanyapolitiki

Impamvu yatumye uyu Mukuru w’Igihugu asesa ubutegetsi bwa FCC-CACH ni uko bumufashije kwesa imihigo yahigiye imbere y’Abanyekongo, ubwo yiyamamazaga mu 2018, bityo akaba yarashyizeho Union Sacrée mu buryo bwo gukora amavugurura.

Ubu abanyapolitiki benshi bakomeje kuyoboka iri huriro rishya; bakaba biganjemo abahoze ari abayoboke ba FCC ya Kabila; cyane cyane abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Katumbi na Bemba mu Ihuriro Ryera

Mu gihe iri huriro rikomeje kubona abayoboke benshi biyemeje gushyigikira umurongo Perezida Tshisekedi yihaye ujyanye no guharanira gusohoza isezerano yahaye Abanyekongo; hamaze iminsi havugwa amakuru ko Katumbi n’abayoboke b’ishyaka rye na bo baba bafite gahunda yo kuryinjiramo.

Kuri ubu amakuru aturuka muri RDC avuga ko bidasubirwaho, ishyaka Ensemble MK rya Katumbi na MLC ya Bemba, yamaze kwinjira mu ihuriro rya ‘Union Sacrée’.

katumbi-et-tshisekedi.jpg Katumbi ni umwe mu banyapolitiki bagiranye ibiganiro na Perezida Tshisekedi mbere y’uko atangiza iri huriro rishya

bemba_tshis.jpgBemba na we yaganiriye na Tshisekedii

Gusa kugeza ubu ntacyo Katumbi na Bemba baravuga kuri iki cyemezo bivugwa ko bamaze gufata.

Katumbi na Bemba ntibakigaragara mu nama za LAMUKA

Umuhuzabikorwa wa LAMUKA, Martin Fayulu kuri uyu wa 27 Mutarama 2021 yanditse ibaruwa yinubira ko aba banyapolitiki babiri batakigaragara mu nama z’iri huriro.

Yavuze ko kutagaragara mu nama kw’aba banyapolitiki kwatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2020, nyuma y’aho Fayulu yari amaze guhabwa inshingano nk’umuhuzabikorwa w’iri huriro.

Iyi nama yarasubitswe, yimurirwa kuri tariki ya 16 Ukwkaira, nabwo ntiyaba. Icyo gihe Jean Pierre Bemba yasobanuriye Fayulu ko ataboneka bitewe n’ikibazo cy’itumanaho yari yagize ubwo yari mu gace ka Gemena. Katumbi we ngo ntiyasobanuye impamvu atabonetse.

Yimuriwe tariki ya 24 Ukwakira 2020 nabwo ntiyaba, yimurirwa tariki ya 16 Mutarama 2021 nabwo ibura uyitabira, usibye Adolphe Muzito wa PALU.

Bitewe n’iyi myitwarire ya Bemba na Katumbi, Fayulu avuga ko bigaragara ko nta gaciro bagiha iri huriro ndetse ko mu bigaragara baba bashaka kujya muri ‘Union Sacrée’ y’Umukuru w’Igihugu. Yongereyeho ko aba banyapolitiki bashobora kwirukanwa muri LAMUKA mu gihe baba bakomeje kwitwara mu buryo butandukanye n’amahame bihaye.

Fayulu ntiyajya mu Ihuriro Ryera

Mu gihe koko Bemba na Katumbi baba bamaze kwinjira muri iri huriro rya Perezida Tshisekedi, LAMUKA yaba isigaranye abayoboke b’amashyaka abiri; ECIDé ya Fayulu na PALU ya Muzito.

Usibye Muzito utarajya ahagaragara ngo avuge uruhande aherereyemo, Fayulu we yagaragaje ko adashobora kwinjira muri ‘Union Sacrée’ kuko ngo “imeze nka FCC-CACH yiyuburuye”.

Tubibutse ko uyu munyapolitiki ari umwe mu bamaganye bikomeye amasezerano hagati ya FCC na CACH yo muri Werurwe 2019 yemereraga aya mahuriro guhuza imbaraga mu butegetsi.

Indi mpamvu ishimangira ko Fayulu adashobora kwinjira muri ‘Union Sacrée’ ni uko agishimangira ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yo mu 2018 yari ahataniyemo na Perezida Tshisekedi.

Kugeza ubu ntabwo uyu munyapolitiki aremera ko yatsinzwe, ahubwo avuga ko ari we Perezida wa RDC watowe, ndetse mu minsi mike ishize byavugwaga ko agiye gushyiraho guverinoma ye.

fayulu.jpg Fayulu aracyemeza ko ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu

muzito.jpg Muzito asa n’uzagumana na Fayulu muri LAMUKA

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *