Ijambo ry’Imana: Ubutinganyi ni ikintu Imana ishobora gufatira ibyemezo bikakaye

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe mu buzima bwa muntu iyo umenyeranye n’inshuti yawe, umuturanyi cyangwa umuntu mukorana, ushobora gutekereza ikintu ari bukore bitewe n’ikintu kibaye, icyo yanga, icyo akunda ndetse nicyo ashobora kwihanganira. Abamenye Imana nabo bafite uko bayizi hakurikijwe amateka yayo.
femme-lesbienne
1.Imana yanga Icyaha
Imana yaremye umuntu ifite intego yuko agomba kuyubaha, imuha n’uburenganzira bwo kwimenyeraza isi n’ibiyirimo akabitegeka.
Ibabazwa rero no kubona ahubwo ahindukira aho kugirango ategeke isi n’ibiyirimo aribyo bihindukira bikamutegeka. Intangiriro 1:28
Imbere y’Imana ibyaha byose birangana, ariko icyaha cy’ubusambanyi cyagiye gituma Imana ifata ibyemezo bidasanzwe.
Ubutinganyi
Nicyo cyatumye Baraki mwene Pewori ashobora Abisiraheri, bari mu rugendo bajya i Kanani. Icyo turi buvugeho cyane n’icyaha cy’ubutinganyi cyatumye Imana irimbura Sodomu na Gomora ” …: “ Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe? Basohore tubasambanye .” Intangiriro 19:5
Icyaha cy’ubusambanyi n’ubwo Imana icyanga urunuka, iyo igeze ku cy’ubutinganyi ishobora gufata icyemezo cyo kurimbura Umudugudu wose kibarizwamo ndetse n’igihugu kikaba cyabigenderamo.
Ubutinganyi n’ikizira mu maso y’Imana; Bibiliya ntiyemera kubana kwabahuje ibitsina.
” Umugabo naryamana n’undi mugabo bazaba bakoze ikizira, bombi bazicwe, ni bo bazaba barwihamagariye.” Abarewi 20:13
Isi ya none rero yashyizeho amategeko abarengera, ibyo bigakongeza umujinya w’Imana. Amahirwe twebwe abanyarwanda dufite ni uko umuco wacu tugira indangagaciro na za kirazi; n’amategeko y’irangamimerere yacu ntabyemera.
lsb
Imana ijya kurema yaremye umugore n’umugabo kugirango bombi babyare bororoke; Kugeza ubu intego yo kubana kw’abatinganyi Ntiramenyekana? Uwaba ayizi yabitubwira.
Bamwe bavuga ko ariko babishaka ari nako bo banabyifuza; ngo banga agasuzuguro k’abakobwa. Abakobwa nabo ngo banga ubwiyemezi bw’abagabo n’uburetwa bwabo n’ibindi. Ngo ni uburenganzira bwabo kubana n’uwo bashaka.

  1. Dore icyo Bibiriya ivuga ku butinganyi

Bibiliya igaragaza ko ubutinganyi ari icyaha cyo kwigomeka ku Mana abantu bakabaho mu buzima bwo kwinangira imitima.
FR
Ntugatinge abagabo, ni ikizira .” Abarewi 18:22
” … bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. ” Abaroma1:26-27
Uwaba akora ubutinganyi cyangwa abushyigikiye, twamugira inama yo kubireka kandi Imana yiteguye kumubabarira kuko igira ibambe, kandi ikunda abanyabyaha bemera kwihana, bakabireka. Bitabaye ibyo Imana yo nifata icyemezo ntihazagire uyirenganya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kayigana Victor/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *