Umunyezamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Olivier Kwizera, ntabwo yemerewe gukina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yakiramo Mozambique kuri uyu wa Gatatu, kubera ikarita itukura yahawe mu mikino ya CHAN.
Ni ikarita umuzamu Olivier yeretswe muri Mutarama uyu mwaka, ubwo Amavubi y’u Rwanda yakinaga na GuinĂ©e-Conakry, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN yaberaga muri CamĂ©roun.
Ni amakuru BWIZA yahamirijwe na Uwayezu François RĂ©gis, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Ati: “Ni byo yahagaritswe kubera ko yabonye ikarita itukura muri CHAN.”
Uwayezu yasobanuye ko CAF yafashe icyemezo cyo guhagarika umuzamu Olivier ku mukino wa CAN, kubera ko yeretswe ikarita itukura Amavubi agahita asezererwa ku buryo nta wundi mukino yashoboraga gusiba, bityo akaba ari yo mpamvu yatumye ahagarikwa umukino w’irindi rushanwa.
Ati: “Ni amarushanwa abiri atandukanye, ariko twarasobanuje birangira batubwiye ko atagomba gukina.”
Abajijwe icyo amategeko ateganya, Uwayezu yavuze ko “Icyo bo bagenderaho ni uko iriya karita itukura yayibonye ikipe igahita ivamo. Urumva CAF yo nyine ifite amabwiriza yayo. Iyo ubonye ikarita itukura usiba umukino ukurikiyeho. Hari igihe rero usiba uzakurikiraho muri iryo rushanwa.”
“Icyo bo bakoze rero kuko nta wundi mukino u Rwanda rwakinnye muri CHAN, agomba gusiba ukurikiyeho ari wo uyu nguyu. Urumva nyuma ya GuinĂ©e iyi ni yo match yindi ikurikiyeho.”
Kubura kwa Olivier Kwizera bisobanuye ko izamu ry’Amavubi rigomba gukinamo umwe hagati ya Mvuyekure Emery wa Tusker na Ndayishimiye Eric Bakame.
Amavubi ya nyuma mu tsinda F n’amanota abiri arasabwa gutsinda Mozambique, kugira ngo yigarurire icyizere cyo kubona itike ya CAN mbere yuko ahura na CamĂ©roun ku Cyumweru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


