Bwiza
ads

Ikawa y’i Huye yagurishijwe 670.000 Frw ku kilo

Amakuru•
Biregeya Justin
By Biregeya Justin
•Kuwa Kane, 22 Ukwakira 2026 saa 18:09
Iminota 2 yo gusoma
Ikawa y’i Huye yagurishijwe 670.000 Frw ku kilo

1376867

Ikawa y’ikigo K-Organics Ltd cyo mu Karere ka Huye yagurishijwe 670,000 Frw ku kilo, iba iya mbere mu zahawe ibihembo mu irushanwa rya ‘Best of Rwanda Specialty Coffee’ ryo mu 2026, ryabereye i Kigali ku wa 22 Ukwakira 2026.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi (NAEB) cyatangaje ko ikawa 31 ari zo zatoranyijwe mu bwoko 320 bwakiriwe muri iri rushanwa, rigamije guteza imbere ikawa y’u Rwanda y’ubwiza buhebuje no kongera agaciro kayo ku isoko mpuzamahanga.

K-Organics Ltd ikorera mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, ni yo yegukanye igihembo cy’ikawa yagurishijwe ku giciro cyo hejuru. Nyir’iki kigo, Karangwa Evariste, yavuze ko yishimiye iki gihembo, agaragaza ko kizafasha guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa y’ubwiza buhebuje no kuzamura imibereho y’abahinzi bakorana na we.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko iri rushanwa rifasha kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, gukomeza ubufatanye hagati y’abagize uruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa no kongera ubushobozi bw’u Rwanda bwo guhangana ku masoko mpuzamahanga.

Abaguzi b’iyi kawa bakomoka mu bice bitandukanye by’isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, Aziya na Afurika, bikagaragaza ko ikawa y’u Rwanda ifite amasoko mu bihugu bitandukanye.

Akarere ka Huye kabarurwamo inganda 19 zitunganya ikawa, kandi si ubwa mbere kacyiriye ibihembo mpuzamahanga bijyanye n’ubwiza bw’iki gihingwa. Mu mwaka wa 2025, K-Organics Ltd na yo yagaragaye mu ikawa yagurishijwe ku giciro cyo hejuru, aho ikilo cyayo cyaguzwe amadolari 88,18, asaga ibihumbi 129 Frw.

Icyo giciro cyari hejuru y’icyo ikawa ya NOVA Coffee Ltd yo mu Karere ka Gicumbi yagurishijweho mu 2024, ubwo ikilo cyayo cyagurwaga amadolari 71,8.

Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa hagamijwe gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda no kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Biregeya Justin

Inkuru yanditswe na: Biregeya Justin

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 157.