Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 27 Mata , hakoreshejwe iyakure, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 kizahindura byinshi byari biteganyijwe gukorwa muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi.
Perezida Kagame yatangaje ibi ubwo yasubizaga ikibazo yabajijwe ku bijyanye n’ingaruka za COVID-19 kuri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi isigaje imyaka ine, Perezida Kagame yavuze ko iki cyorezo gifite ibintu kizahindura byinshi.
Umukuru w’igihugu ati “ Iki cyorezo cyo gifite ibintu byinshi kizahindura, mu ngamba twari dufite zari zateguwe zizakorwa mu gihugu, iterambere, imibereho myiza y’abaturage, hari byinshi bizahinduka, ariko ntabwo ari byose.”
Yakomeje avuga ko hazahinduka byinshi, mu mitekerereze, mu mibare , mu gushaka kwihutisha ibintu kugira ngo n’ibindi bikorwe. Ati “ Urumva rero hazahinduka ibintu byinshi, ni nk’ikintu kiza kigasa nk’igikangura abantu, cyangwa kigasunika abantu gukora nk’ibyo basanzwe bakora ariko k’uburyo bwihuse cyangwa se bundi.”
Yakomeje avuga ko usibye n’icyorezo, “ Iyo wakoze gahunda , ukazishyira mu bikorwa , ko bigeraho rimwe na rimwe bitewe nibyo ugenda uhura nabyo mu mikorere ry’igenamigambi wafashe , hari ibyo ubona uti “n’ubundi ibi bikwiye guhinduka .”
Ati: “ Ntabwo tugenda nk’abahumirije rero, buri ntambwe dutera , tureba imikorere iba ijyanye n’igihe , ijyanye n’ibyo twatekereje , cyangwa se niba hari ibindi twakongeraho bigahinduka. Ndumva nta nkomyi ihari, nta nzitizi dufite yo kuba twatekereza ukundi, ibyo twateguye tukabikora ukundi, cyangwa se aho bigomba gukorwa nk’uko byateguwe naho bigakorwa, dufite uburenganzira bwo kubikora kuko tubona n’icyo biduha.”
Mu 2017 ni bwo Minisitiri w’Intebe yatangaje ko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere rirambye, rigera kuri bose kandi rishingiye ku bufatanye bwa Leta n’abikorera. Iyi gahunda ikaba yarakozwe hashingiwe ku migambi ya FPR-Inkotanyi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, ibyo Perezida Kagame yasezeranyije abaturage ubwo yiyamamazaga. Hanashingiwe kandi ku mirongo migari Perezida Kagame yatanze ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda n’iyo yatanze yakira indahiro y’abagize Guverinoma.
Minisitiri w’Intebe, Ngirente yavuze ko mu bijyanye n’ubukungu hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu. Hazahangwa imirimo mishya miliyoni 1.5, hazatunganywa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’indabo imboga n’imbuto, ubukerarugendo, ubwikorezi na serivisi n’ibindi.
Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza uko ibintu bizaba bihagaze nyuma y’icyorezo cya COVID-19 kimaze iminsi 42 mu Rwanda. Iki cyorezo cyatumye imirimo yose ihagara mu bihugu bynshi ku isi harimo n’u Rwanda.


