Ikibazo cyakunze kugaruka mu byo Perezida Kagame yasabye ko byakosoka guhera mu mpera za 2016

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashoje umwaka wa 2016 akigaragaza ko hari ibintu bimwe na bimwe bitarajya mu buryo, mu butumwa perezida Kagame amaze iminsi ageza ku bantu bo mu nzego zitandukanye yagiye agaruka ku kibazo cy’imikorere idahwitse ya bamwe mu bayobozi ndetse agaruka cyane ku kibazo cy’imitangire ya serivisi avuga ko ikeneye kuvugururwa.
Mu bihe byashize hagiye humvikana bamwe mu bayobozi baregwa n’abaturage kubadingiza muri serivisi babasaba, hari aho byagiye bisaba ko perezida ubwe aba yibereye hamwe n’abaturage kugirango babashe guhabwa serivisi baba barasabye igihe kirekire.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ijambo rikubiyemo ubutumwa busoza 2016 bukanatangira 2017, perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda urisesenguye usanga rigaruka ku gukomeza guharanira iterambere ndetse no kwita ku mitangire ya serivisi zinoze
Ibi ubihuje n’ibyo umukuru w’igihugu yavuze mu gusoza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 14 ndetse n’ibyo Perezida Kagame yavugiye mu kiganiro yagiranye n’urwego rw’abikorera muri 2016, bigaragaza ko umukuru w’igihugu yamaze kubona ko hari ikibazo gikomeye mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ubuyobozi.
Mu kiganiro n’abikorera mu Rwanda, agaruka ku kibazo cyo kuba inzego za leta zitinda kubishyura, perezida Kagame yagize ati “ Ikibazo cyo kutishyura Abaprivate sector (Abikorera) muzi igihe tukiganiriye, iki kibazo duhora tukiganira kandi akenshi iyo tugiye mu mizi yacyo ntabwo dusanga ari uko habuze icyo kubishyura, ni ibintu bijya aho biga… bigahera mu mpapuro bakakubwira ko uwari ubifite.., uwari ubifite ngo yagiyeee… aho yagiye simpazi. Bambwira ko aho tugeze impapuro zaciwe ntawukizikoresha ubu ari ugukanda ibyuma gusa ariko byagera kwishyura bikajya mu mpapuro, bakavuga ngo yagiye (ubishinzwe) uwagiye bambwira ko haje ibintu bya telefone na internet n’iki… office ntabwo ijyana n’umuntu ariko bakakubwira ngo yagiye!!”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu nama y’igihugu y’umushyikirano nabwo perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya serivisi n’imitangirwe yayo muri iyi minsi, aha perezida Kagame yahisemo kugaruka kuri iki kibazo yabonaga kitaravuzweho mu nama y’iminsi ibiri yari iri gusozwa ndetse anasaba ko hari kubaho ikiganiro cyihariye kuri iki kintu.
Aha yagize ati “Ibintu byo gutanga za serivise, uko zitangwa ndumva bitaraganiriwe, iyo tuza kugira abantu babiduhaho ikiganiro ngo tugire icyo tubivugaho. customer care mwabyibagiwe nkana cyangwa ni uko mutabihaye uburemere buhagije”
Akomeza agira ati “ Ariko ndagirango mbigarukeho kuri ubu buryo, aho waba ushaka serivise hose, wagiye muri banki, wagiye muri Hoteli, mu ndege, ku kibuga cy’indege, aho wajya hose uri umuntu ushishoza wagenda ubona icyo ushobora guhindura.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko abahabwa serivisi mbi nabo bafite ikibazo gikomeye, ati “ Njye ndanabishyira no kubahabwa serivisi, cyane cyane ndetse. Iyo ukorerwa ikintu akenshi kandi uri bunishyure, umuntu akagukorera uko ashaka ukakira ukishyura ukagenda uba ufite ikibazo nawe. Niba tudasaba serivise nziza natwe dufite ikibazo”
Asoza umwaka wa 2016, umukuru w’igihugu noneho yahisemo kwibutsa abaturage kugira umutima wo gusaba serivise zibagomba nk’inkingi y’iterambere, ati “Mu Rwanda dusenyera umugozi umwe, abaturage iyo basaba ko babaha serivise zinoze kandi zigera kuri bose icyo gihe baba bafashije abayobozi, ni uburenganzira bwa buri wese gusaba ibisobanuro aho umuntu atanyuzwe ndetse no gutanga inama z’uko ubona ibintu bikwiye gukorwa ngo bibe byiza kurushaho tuzarushaho kugera kure twifuza nidushyira imbere ubufatanye, ubwubahane n’urukundo dufitiye igihugu cyacu”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uyu mwaka ushize bwo n’ubwo umukuru w’igihugu atatembereye mu baturage cyane ngo yakire ibibazo by’abaturage, hagaragaye kwegura kwinshi kw’abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane mu mirenge n’utugali, n’ubwo byagendaga bitangazwa ko aba beguye ku mpamvu zabo bwite, mu buryo butandukanye no mu bihe bitandukanye ubu bwegure minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yagiye ibuhuza no kuba baba baneguzwa n’imikorere idahwitse.
Ku wa 10 Ugushingo mukiganiro n’abanyamakuru, umunyamabanga wa leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka yagize ati “Impamvu zituma umuntu ava mu kazi zisa n’izatumye akajyamo. Zishobora kuba impamvu ze yumva atagishaka gukora umurimo runaka, cyangwa bitewe n’uko ashaka guhindura akajya mu bindi ariko biranashoboka no kuva mu mpamvu z’imikorere, kuko ukora nabi ngira ngo ntabwo twamwihanganira.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *