Ikibumbano gikoze muri zahabu cya Perezida wa Amerika, Donald Trump, yambaye ubusa cyamuritswe mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg, mu Bufaransa.
Iki kibumbano gisa nk'igisebanya cya metero 2.5, cyakozwe n’umuhanzi wo muri Danemark, Jens Galschiot, cyitwa "Orange Plague," kandi kigaragaza umuyobozi wa Amerika yambaye ubusa, afite inkoni ndende ya zahabu yicaye ku bitugu by’umuntu muto.
Umuhanzi yavuze ko cyasizwe zahabu ya karat 23. Iki kibumbano kizwi kandi ku izina "Umwami w’Akarengane." Iruhande rwacyo hari amakarita asobanura ko "Umwami w’Akarengane" "yicaye ku mugongo w’umugabo" wenda kwicwa n'umutwaro yikoreye.
"Nakora ibishoboka byose kugira ngo mufashe. Uretse kuva ku mugongo we," ni ko ikarita ikomeza isobanura, aho umuhanzi ashinja Trump kubangamira igerageza ryo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Hagati aho, ntacyo Trump aratangaza kuri iki kibumbano cyashyizwe mu masangano y'inyubako ebyiri z’inteko ishinga amategeko, kandi byari biteganijwe ko kihaguma kugeza kuri uyu wa Kane.


