Ikigo cy’Abanyarwanda nicyo cyahawe uruhushya rwo gushaka peteroli mu Kivu

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yamaze guha uburenganzira ikigo Ngali Mining, cyo mu gihugu imbere kikaba kimwe mu bigize sosiyete, Ngali Holdings, bwo gukomeza ibikorwa byo gushakisha peteroli mu Kiyaga cya Kivu. Leta ikaba yashingiye ku byagezweho n’iki kigo mu bushakashatsi bwabanje bwagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu hashobora kuba harimo peteroli.
Uru ruhushya kandi ruhawe Ngali Holdings nyuma yo kunaniranwa n’ibigo byinshi bitandukanye by’abanyamahanga guverinoma y’u Rwanda itagiye inyurwa n’ibyo ibi bigo byasabaga kugirango bikore akazi. Igihe imirimo yo gushaka iyo peteroli izatangirira ntikiratangazwa, ariko amakuru atugeraho aravuga ko impande zombie ziri mu biganiro kuri iyi ngingo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikiyaga cya Kivu kihariye kilometer0kare 2700 kikaba kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Kibitsemo meterokibe miliyari 55 za gaz methane. meterokibe miliyari 250 za dioxide de carbone, meterokibe miliyari 5 za Azote ndetse bishoboka ko haba hari n’ubundi bwoko bwa gaz butandukanye nk’uko byemezwa na Electrical Engineering World.
Kuwa 19 Ugushyingo 2015, ibihgu byombi byagiranye amasezerano ku mutekano mu bijyanye no gucukura hafi meterokibe 60 za gaz methane na meterokibe 300 za dioxide de carbone (CO2). Gaz methane ivugwa muri iki kiyaga ititondewe mu kuyicukura ku rundi ruhande nubwo ifite akamaro, ikaba ishobora guteza akaga ku bidukikije ndetse no ku muntu.
Imishinga iteganya gucukura iyi gaz no kuyibyaza amashanyarazi ikaba igeze mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa mu bihugu byombi,u Rwanda na Congo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Denis/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *