whatsapp_image_2024-03-04_at_09.45_58_5ac5b878.jpg

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gutana mu mitwe n’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, igiye guhurira n’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu irushanwa ryateguwe na Madagascar.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryatangaje ko rizakira irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga muri uku kwezi.

Iyi mikino yitezweho gufasha abatoza b’amakipe azayitabira kumenya abakinnyi bafite ndetse no kwitegura neza imikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Maroc.

Iri rushanwa riteganyijwe kuba muri uku kwezi ubwo hazaba haba imikino mpuzamahanga ku isi hose.

Nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, Amavubi azahura n’Uburundi mu gihe Madagascar izacakirana na Botswana.whatsapp_image_2024-03-04_at_09.45_58_5ac5b878.jpg

Amavubi azitabira iri rushanwa nyuma yo kwisanga mu makipe 44 atazakina ijonjora ry’ibanze ukina ushaka kujya mu matsinda.

Amakipe azaca mu ijonjora ry’ibanze, arimo: Sudan y’Epfo, Somalie, Eswatini, Sà£o Tomé, Chad, Ibirwa Bya Maurice, Libérie national Djibouti.

Biteganyijwe ko izi zizakina hakaboneka ikipe enye zizahita zijya mu matsinda aho iyi mikino ibanza iteganyijwe gukinwa tariki ya 20 Werurwe, iyo kwishyura ikazakinwa tariki ya 26 Werurwe 2024.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ikipe y’igihugu Amavubi igiye gutana mu mitwe n’u Burundi
    Uyu mupira rwose ibitangazamakuru byacu bizawutugezeho 5/5.
    Mwagerageza no kudushakira amateka y’imikino Amavubi yakinnyemo n’Intamba.
    Jyewe uwo nibuka cyane ni uwabereye I Buja muri za 80 Intamba zigakinda 1 – 0 cyatsinzwe na Malik kuri Coup franc mu metero 40.
    Ikindi nibuka ni Ivubi Runuya yakomerekeye cyane muri uwo mikino agahita ajyanwa kwa Muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *