Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka gusebera i Kigali yabuze amafaranga ayijyana muri Angola

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’umukino wa Basketball ‘The Silverbacks’, ntabwo izitabira imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera muri Angola kubera ikibazo cy’amafaranga.

The Silverback ni imwe mu makipe yari kuzitabira iyi mikino iteganyijwe kubera i Luanda hagati y’itariki ya 26 na 28 Ugushyingo, gusa ikibazo cy’amikoro cyatumye iyi kipe ifata icyemezo cyo kutajyayo.

Si ubwa mbere muri iyi kipe havugwamo ikibazo cy’amikoro.

Muri Nzeri uyu mwaka ni imwe mu makipe y’ibihugu yari yitabiriye imikino ya FIBA Afrobasket yaberaga muri Kigali Arena, igarukira muri 1/4 cy’irangiza aho yasezerewe na Cap-Vert ku manota 79-71.

Icyo gihe iyi kipe yari icumbitse muri Radisson Blu Hotels ibura amafaranga yo kwishyura hoteli, biba ngombwa ko yishyurirwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA.

Cyakora cyo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Uganda (FUBA) ryavuze ko icyo guhe hari amafaranga yishyuwe n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka gusebera i Kigali yabuze amafaranga ayijyana muri Angola
    Nyamara abo kuvuga ko basebeye I kigali, natashye bamaze gusebya u Rwanda.

  2. Ikipe y’igihugu ya Uganda iheruka gusebera i Kigali yabuze amafaranga ayijyana muri Angola
    Nyamara abo kuvuga ko basebeye I kigali, natashye bamaze gusebya u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *