Ikipe ya Uganda y’umupira w’amaguru, Uganda Cranes, yavuze ko itaje mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwita izina abana b’ingagi, ko ahubwo icyayizanye ari ugutsina Amavubi, igacyura amanota atatu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021, iyi kipe ubwo yageraga mu Rwanda yatangaje iti: “Muraho Amavubi, turi abashyitsi banyu ariko Kwita Izina ni ah’ubutaha.”
Umukino uhuza amakipe yombi urabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021. Ni uw’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu 2022.

2 Responses
Ikipe ya Uganda yamenyesheje Amavubi ko itaje Kwita Izina, ngo ni ah’ubutaha
iyi kipe nta mikino igira rwose ivuze ukuri nubona idatsinze amavubi ungaye,,,,, uretse ko yishongoye nanone, ngo ntituje kwita “amazina ingagi” ahaaaaa ka tuitege amaso