Ibi byabereye muri Zambia, muri pariki (South Luangwa National Park) aho intare ifatwa nk’umwami w’ishyamba yivuganwe n’imbogo yari yihararutswe.

Amashusho y’iyi mirwano y’intare n’imbogo yafashwe n’uwitwa Matt Armstrong, umuyobozi wa kompani yitwa Shenton Safaris isanzwe ifite amashami abiri akorera muri iyi pariki yo muri Zambia.

Avuga ko iyi ntare yari yaritandukanyije n’izindi (yarigize ingunge), aho yabaga ikaba yari yarazengerejwe n’inzara, ubwo yabonaga ubushyo bw’imbogo ziyinyuze iruhande nibwo yazivudukanye ziratarara nayo ishyidikana imwe y’ingore yari inashaje.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru n’amafoto, gitangaza ko Intare yibeshye ko itomboye ingore ishaje ariko biza kuyiviramo ibyago dore ko imbogo yayirushije imbaraga irayica.

Ubwo izi nyamaswa zose zarwanaga, mu byukuri zose zageze aho zizahara, imbaraga zashize ariko intare yo ari ugucungira hasi.

Ubwo imbogo yaharaniraga gucumita amahembe mu mbavu z’intare, nayo yarwaniraga kuyitera inzara ndetse no kuyiruma umunwa dore ko yari yageze aho kurwanira hasi.

Uko intare yageragezaga guhaguruka, imbogo yayikubitaga ihembe ikayijugunya mu birere.

N’ubwo bwose zose zari zazahaye, intare yageze aho ishiramo umwuka imboga isigara ivirirana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


