Bwiza
ads

Imbunda za rutura 2 za FDNB zitegeye mu Rwanda

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatatu, 28 Ukwakira 2026 saa 09:06
Iminota 2 yo gusoma
Imbunda za rutura 2 za FDNB zitegeye mu Rwanda

198454

Ingabo z’u Burundi (FDNB) zashyize imbunda ebyiri za rutura zo mu bwoko bwa BM-21 hafi y’umupaka wa Kamanyola, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zitegeye ibice byo mu Rwanda birimo Bugarama, nk’uko amakuru abivuga.

Amakuru BWIZA yamenye avuga ko izi mbunda zashyizwe mu gace ka Rugombo mu yahoze ari intara ya Cibitoke, aho zitegeye umusozi wa Ngomo wo mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, Centre ya Kamanyola na Bugarama yo mu Rwanda.

Mu bice bivugwa ko bishobora kwibasirwa n’izi mbunda harimo ikiraro cya Rusizi ya Kabiri n’umusozi wa Ngomo.

Iki cyemezo bivugwa ko cyafashwe mu gihe imirwano hagati y’umutwe wa FRN, wasimbuye AFC/M23, n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ikomeje kwegera imijyi ya Uvira, Baraka na Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo. Muri izo ngabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa harimo n’iz’u Burundi.

Ingabo z’u Burundi ngo zafashe iki cyemezo mu gihe hakomeje kwibukwa imirwano yabaye mu Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yafataga Uvira. Muri icyo gihe, ingabo z’u Burundi zahuriye n’uruva gusenya mu bice bya Katogota, Lubarika na Luvungi.

Amakuru avuga ko u Burundi bwiteguye kurasa ku barwanyi ba FRN buri ku butaka bwabwo mu gihe ibintu byaba byongeye kumera nk’ibyo mu Ukuboza 2025, aho imirwano yatumye ingabo zabwo zihura n’ibihombo.

Hagati aho, ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zirimo na FDNB zikomeje guhangana na FRN mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yatanzwe avuga ko kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, izo ngabo zatakaje abasirikare barenga 500 mu mirwano yabereye mu bice birimo Kadezi, ahanafatiwe n'imbunda ndetse n'amasasu menshi.

Ku wa Kabiri, izo ngabo zongeye guhura n’uruva gusenya mu bice bya Kabanju na Rugezi, ibyatumye zirukanwa mu duce twa Kuwamabuye, Rugomero na Nyakirango, aho na none zatakarije abasirikare benshi n’ibikoresho bya gisirikare.

Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho ni we wemeje amakuru ajyanye n’ibi bihombo, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru na bwo, izo ngabo zatsindiwe mu mirwano yabereye ahazwi nko Kuwihene, muri Rugezi.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.