James Robertson w’imyaka 63, wari ufunzwe muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishwe ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, nyuma yo guhabwa igihano cy’urupfu.
Robertson yari yarakatiwe igifungo azira ibyaha bitandukanye, ariko mu 2008 yishe mugenzi we bari bafunganywe witwa Frank Hart.
Yemeye icyaha cyo kwica, anabwira abashinzwe iperereza ko yishe Hart agamije guhabwa igihano cy’urupfu aho kuzamara ubuzima bwe bwose muri gereza.
Frank Hart yishwe hasigaye iminsi umunani ngo arekurwe, nk’uko umukobwa we, Rebecca Hart, yabitangaje.
Robertson yishwe akoreshejwe imiti itatu yatewe mu mitsi, nk'uko biteganywa n’uburyo bwo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu muri Florida. Yahawe umwanya wo kugira icyo avuga bwa nyuma, ariko arabyanga, asubiza ati: “Oya, meze neza.”
Robertson yari yarafunzwe bwa mbere mu 1980 afite imyaka 17, akurikiranyweho ubujura n’ibindi byaha. Nyuma yongeye guhamwa n’ibindi byaha birimo gutoroka gereza, gukubita no gukomeretsa, ndetse n’ibyaha bijyanye n’intwaro.
Rebecca Hart yavuze ko urupfu rwa se rwamusigiye agahinda gakomeye, ashimangira ko nubwo ubuzima bw’abandi bukomeza, umuryango we uzakomeza kubana n’icyo gihombo.


