Indwara ya Coronavirus (COVID-19) imaze kuzahahaza Isi kuva yakwibasira Ubushinwa mu Mpera z’umwaka wa 2019, mu gace ka Wuhan mu Ntara ya Hubei. Iyi ndwara yagiye ikwirakwira ku Isi binyuze mu kuyanduzanya hagati y’abantu. Kuri ubu nta Mugabane wo ku Isi iyi ndwara itarageraho. Dore uko imibare ihagaze kugeza ubu nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga bibitangaza ndetse bikemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi (WHO/OMS). Imibare igaragaza ko Coronavirus imaze kwica abantu 2900 mu Bushinwa bukurikiwe na Iran yapfushije abagera kuri 77 ndetse n’Ubutaliyani bufite 53. Ubushinwa kandi bufite abaturage banduye bagera ku bihumbi 80 na magana ane na mirongo ine na babiri. Bukurikiwe na Koreya y’Epfo ifite bagera ku 5, 186 ndetse n’Ubutaliyani bufite 2,036. N’ubwo bimeze bityo, Umugabane wa Afurika uracyari hasi n’umubare w’abanduye Coronavirus ndetse nta n’umuturage uricwa nayo. Ni mu gihe iyi ndwara yamaze kugera mu bihugu birimo: Nigeria, Tunisia, Senegali na Misiri. Ibimenyetso bya Coronavirus Coronavirus yandura iyo umuntu yitsamuye cyangwa akoroye yegereye undi; iyo umuntu afite ibiganza byandujwe, gukora cyangwa gusuhuza muntu wayanduye no gukora ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi. Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Uko wakwirinda Coronavirus Uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) basaba Abanyarwanda kwirinda Coronavirus mu buryo bukurikira: Kugeza ubu harabarurwa abantu ibihumbi bitatu n’ijana bamaze guhitanwa n’indwara ya Coronavirus ku Isi yose.




