Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ni bamwe mu bakomeje kugarukwaho mu batwara inda zitateganyijwe ku bwinshi ahanini bitewe no kudasobanukirwa ubuzima bw’imyororokere abandi bakabiterwa no kubura udukingirizo hafi yabo tubafasha mu gihe bananiwe kwihangana n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.
Nubwo leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo guhangana n’icyorezo cya virusi itera SIDA hashyirwaho udukiyosike dutangirwamo udukingirizo ku buntu, imwe mu miryango yigenga isaba leta ko yakibuka abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ikabafasha kubona udukingirizo hafi yabo; icyemezo leta yamye itera utwatsi.
[ad id=”44145″]
Dr Aflodis Kagaba washinze umuryango uharanira iterambere ry’ubuzima ukorera mu Rwanda, HDI avuga ko byaba byiza abana bato begerejwe udukingirizo n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.
Yagize ati, “Ku birenze ku masomo yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere bahabwa, ni iby’ingenzi ko abana bakiri bato bafashwa kubona udukingirizo ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kuboneza urubyaro ibi kandi bigafatanywa no kubafasha kwirinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateguwe.”
Mu mwaka wa 2011 imwe mu miryango yita ku buzima yatangije ubukangurambaga ku buryo abanyeshuri bagezwaho udukingirizo, gusa iki cyifuzo cyakomeje gusubizwa n’inzego zitandukanye harimo n’inzego za leta zita ku burezi; zivuga ko bwaba ari uburyo bwo gukangurira abana bishora mu busambanyi bakiri bato.
[ad id=”44145″]
Nubwo iki cyifuzo cyo kwegereza abanyeshuri udukingirizo cyasubijwe inyuma, minisiteri y’uburezi yashyize mu nteganyanyigisho amasomo yigisha ku buzima bw’imyororokere; iyi gahunda ikaba igamije kubigisha ku myororokere no kubaha ubumenyi buhagije ku kwirinda virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe.
Raporo y’impuzamityango y’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) iherutse gusohoka ivuga ku nda zitateganyijwe mu Rwanda; yagaragaje ko umwaka wa 2015 ari wo wagaragayemo inda zitateganyijwe ku bwinshi. Abana bakiri bato 256 nibo batwaye mu 2015, mu gihe uyu mwaka (utararangira) hamaze kumenyekana abagera ku 103 gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


