Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) i Bunia kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Mata 2026, cyamaganye ibikorwa by’urubyiruko rumwe rwitambitse imodoka z’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye za MONUSCO ruzitera amabuye ruzibuza kwinjira muri centre ya Mambasa (Ituri).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu i Bunia, Umuvugizi w’ingabo muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yavuze ko ibyo bikorwa ari imyitwarire yo kurwanya repubulika idatanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro ahubwo ifasha imitwe yitwaje intwaro itera ubwoba abaturage bo muri ako karere.
Ati: “Iki ni igikorwa cyo kwigomeka, imyitwarire irwanya repubulika. Twagiye dukorana na MONUSCO, haba muri Irumu, Mahagi, Djugu, cyangwa Mambasa. Turakomeza gukora nk’umuntu umwe.”
FARDC yihanangirije abashishikarije ibikorwa byo kuyobya abaturage ku nyungu zabo bwite. Yashimangiye kandi ko MONUSCO ari umufatanyabikorwa wa Guverinoma mu kugarura amahoro muri Ituri kandi bahamagarira abaturage gufatanya n’ubutumwa bwa Loni.
Umuvugizi ati: “Dufatanyije, twageze ku bintu bikomeye hano muri Ituri. Uturere twose dutekanye kugeza ubu twatekanye ku nkunga ya MONUSCO. Sinumva ukuntu umufatanyabikorwa ashobora kuza gukorana n’ingabo z’igihugu kugira ngo arinde abaturage, hanyuma abo baturage ubwabo bakamutera. Oya!”
Ku bwe, ibyo ni “ibikorwa byo gukoresha abantu, bikorwa n’abungukira mu mutekano muke i Mambasa.”


