Impamba umunyamakuru Manirakiza Théogène yavanye mu gihome

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yatangaje ko hari amasomo menshi yigiye muri gereza yari amazemo iminsi, akaba ateganya kuyasangiza abamukurikiye.

Ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetetse ko Manirakiza washinze ikinyamakuru UKWEZI Media Group afungurwa by’agateganyo, nyuma yo gusanga nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gukurikiranwa afunze.

Manirakiza yari yaratawe muri yombi ku wa 11 Ukwakira 2023.

Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebya umushoramari witwa Nzizera Aimable, binyuze mu kumwaka amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya.

Yarekuwe by’agateganyo mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.

Manirakiza mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko hari amasomo menshi yigiye muri gereza yari afungiyemo, ashimira abamubaye hafi mu gihe cy’ukwezi kurenga yari amaze afunze.

Ati: “Nari naragiye kwiga kandi amasomo nize ni menshi meza. Ninyabasangiza muzishima. Meze neza kandi ndashimira mwese mwanyeretse urukundo ruhambaye, ineza n’ubuntu bwanyu byangezeho ndanyurwa.”

Yunzemo ati: “Ndaje, ndakomeye kurenza uko nari mbere. Ndasubira mu kazi vuba kandi tuzagirana ibihe byiza.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *