Impamvu 5 zerekana ko RDC ishyize imbere umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2023, yagaragaje impungenge z’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guca amarenga y’uko Ingabo zayo zaba zitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

U Rwanda rwavuze ibi nyuma y’igihe uwo muturanyi warwo agaragaza ibimenyetso by’uko koko intambara ishoboka hagati y’impande zombi.

Ni ibimenyetso byatangiye kugaragara mu mezi hafi 10 ashize, ubwo intambara y’Ingabo za Leta y’i Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 yari itangiye gufata indi ntera muri Teritwari ya Rutshuru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

RDC ishinja u Rwanda kubera umubyeyi wa batisimu uriya mutwe ngo kuko ari rwo ruwuha ubufasha; ibirego imaze igihe yarenyegejeho ibindi by’uko u Rwanda rwaba rwarohereje Ingabo zarwo ku butaka bwayo mu rwego rwo guha umusada uriya mutwe ugizwe ahanini n’abarwanyi bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanye-Congo.

U Rwanda ku rundi ruhande inshuro nyinshi rwakunze guhakana ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha M23, n’ubwo hari raporo z’impuguke za Loni zirushinja gufasha uriya mutwe.

Ni raporo mu minsi ishize zatumye u Rwanda rwotswa igitutu n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bufaransa, u Bubiligi, u Budage na Espagne birusaba guhagarika ubwo bufasha.

Cyakora cyo mu rwego rwo gucubya umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo, hatangijwe gahunda y’ibiganiro bya Nairobi igamije guhuriza mu biganiro Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bahanganye, ndetse n’iya Luanda igamije kuzahura umubano wa Kigali na Kinshasa wazambye.

Ni gahunda zombi kugeza ubu zitaragira umusaruro zitanga, bijyanye n’uko Congo Kinshasa isa n’ihanze amaso amahitamo y’intambara.

Kuri ubu hari ibimenyetso bishimangira koko ko RDC ishyize imbere umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda ishinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byose yikoreye.

Ukwivovotera intambara kw’abategetsi ba RDC

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2022, ni bwo Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yeruye bwa mbere ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, nyuma y’igihe ibivugira mu matamatama.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yabwiye abari bitabiriye inama nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ko u Rwanda ruri mu mugambi wo guhungabanya uburasirazuba bwa RDC.

Ni imvugo icyo gihe yakurikiwe n’ibirego byinshi abategetsi ba Congo bagiye bashyira ku Rwanda, by’umwihariko mu manama mpuzamahanga aho bagiye banarusabira gufatirwa ibihano.

Ibi birego kuri ubu bigikomeje, binagenda biherekezwa n’imvugo z’abayobozi ba Congo badahisha ko bifuza intambara n’u Rwanda.

Uko kwivovota kwatangiriye ku Mugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe ndetse n’Ingabo zo mu mutwe ushinzwe kurinda Tshisekedi yahoze ayobora.

Ku wa 23 Kamena 2022 Lt Gen Tshiwewe n’abasirikare yari akuriye bagaragaye mu mihanda ya Kinshasa baririmba indirimbo zumvikanagamo amagambo asaba Perezida Tshisekedi kubaha intwaro bagatera u Rwanda.

Bati: “Fatshi (nk’uko Tshisekedi bakunda kumwita), duhe intwaro ubundi tujye mu Rwanda kurangizanya na bo. Duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda tubice, turangize intambara.”

Abanyapolitiki batandukanye muri Congo nka Adolphe Muzito wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Vital Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi (biciye mu ishyaka rye) na bo bagaragaje ko bashyigikiye ko RDC yashoza intambara ku Rwanda.

Tshisekedi ubwe na we inshuro nyinshi yumvikanye avuga ko intambara hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo umwaka ushize ubwo uyu mukuru w’Igihugu cya Congo yagezaga ijambo ku baturage be ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC), yavuze ko intambara mu gukemura ibibazo bye n’u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya kabiri mu gihe dipolomasi ntacyo yaba itanze.

Ni amagambo yaje ashimangira ayo yari yaratangaje muri Nyakanga, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Financial Times.

Icyo gihe yagize ati: “Intambara yeruye n’u Rwanda ntabwo ikwiye kwirengagizwa. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo tuzicara ngo duceceke.”

Tshisekedi icyo gihe kandi yavuze ko kuba Congo yarahisemo inzira y’amahoro bidasobanuye ko ari “inya ntege nke.”

Iki gihugu cyongeye kwivovotera intambara binyuze muri Minisitiri Lutundula ku wa Gatatu w’iki cyumweru, washimangiye imvugo Tshisekedi yavugiye muri Loni mu Ukuboza 2022, avuga ko Abanye-Congo biteguye gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo ku kiguzi icyo aricyo cyose.

Ati: “Twebwe, abaturage ba Congo, twiyemeje kuri iyi nshuro gushyira iherezo ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu, ku kiguzi byasaba cyose.”

Ubushotoranyi ku Rwanda

Ku itariki ya 23 Gicurasi 2022, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko icya Congo Kinshasa (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR barashe ibisasu mu Mirenge ya Kinigi na Nyange y’akarere ka Musanze, bigakomeretsa abaturage ndetse n’ibikorwa byabo birimo inzu biraangirika.

Icyo gihe RDF yasabye Congo ibisobanuro, gusa uruhande rwo hakurya nyuma rwaje gutangaza ko iby’ibyo bisasu ari ibihimbano.

Si ubwa mbere Ingabo za Congo zari zirashe mu Rwanda mu bikorwa by’ubushotoranyi nk’ubwo, kuko byibura kuva muri Werurwe umwaka ushize mu bihe bitandukanye FARDC yarashe ibisasu birindwi mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n’uwa Gahunga muri Burera, byangiza ibikorwa by’abaturage ndetse bikomeretsa umuturage kugeza ubwo ukuguru guciwe.

Ubushotoranyi bwongeye kubaho mu gitondo cyo ku wa 17 Kamena, ubwo umusirikare wa FARDC yinjiraga ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu akarasa ku bapolisi bashinzwe kurinda umupaka.

Icyo gihe abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda mu rwego rwo kwirwanaho bahise bamurasa mu cyico, n’ubwo yakomerekeje babiri muri bo.

Ingabo z’u Rwanda kandi mu gicuku cyo ku wa 19 Ugushyingo 2022 zivuganye undi musirikare wa FARDC nyuma yo kwinjira mu Rwanda agatangira kurasa ku basirikare ba RDF bari ku burinzi.

Muri uku kwezi k’Ugushyingo kandi (ku wa 07), indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda muri Rubavu, mbere yo gusubira i Goma mu mahoro.

Iyi ndege yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda mu Ukuboza 2022, Ingabo z’u Rwanda ziyirasaho mu buryo bwo kuyibirira mbere yo gusubira hakurya shishi itabona.

Kuri Sukhoi-25 ya mbere RDC yemeye koko ko habayeho amakosa yo kuvogera ikirere cy’u Rwanda, gusa ku ya kabiri irabyigarama.

RDC ikomeje kubaka igisirikare shishi itabona

Leta ya Congo muri uku kwezi ni bwo yakiriye ibikoresho bigezweho bya gisirikare yaguze muri Turkiya. Ni ibikoresho bigizwe ahanini n’intwaro z’imodoka z’intambara.

Ibi bikoresho yabyakiriye nyuma y’uko muri Kanama umwaka ushize ikinyamakuru Africa Intelligence gitangaje ko RDC yasinyanye n’u Burusiya amasezerano yo kuyigurisha intwaro ndetse na kajugujugu zirindwi z’intambara.

Aya masezerano bivugwa ko yasinywe ubwo Minisitiri w’Ingabo za Congo, Gilbert Kabanda, yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Moscou mu mwaka ushize.

Mu rwego rwo kwitegura intambara kandi kuri ubu mu kigo cya gisirikare cya Kitona hakomeje imyitozo y’abarenga 10,000 bitegura kwinjira mu gisirikare cya Congo.

Ni nyuma yo guhamagarirwa na Perezida Tshisekedi kwinjira mu ngabo z’Igihugu mu rwego rwo kurinda ubusugire bwacyo.

Kwitabaza abacanshuro

Amakuru avuga ko RDC yahaye akazi abacancuro 100 bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya bageze i Goma ku wa 22 Ukuboza, bagakurikirwa n’Abafaransa 103 bahoze mu mutwe w’aba- Légionnaires bari bakubutse i Bucharest muri Romanie.

Bivugwa ko aba bacanshuro bamaze igihe bacumbikiwe muri Hoteli yitwa Mbiza imaze iminsi irinzwe bikomeye n’umutwe ushinzwe kurinda Perezida Tshisekedi.

Aba bacanshuro by’umwihariko bamaze igihe bagaragara batembera mu mihanda ya Goma bari kumwe n’Ingabo za Congo, ndetse amakuru avuga ko bamaze gutangira koherezwa ku rugamba guhangana na M23.

Colonel Nzenze John Imani uri mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za M23 aherutse guhamiriza itangazamakuru ko hari abarwanyi atatangaje umubare uriya mutwe wamaze kwivugana.

Bivugwa ko abacancuro 300 bagomba kuba bageze muri RDC muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, aho bagomba kuza gutera ingabo mu bitugu Ingabo za FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na zo nka FDLR, Mai-Mai na Nyatura mu gukomeza guhangana na M23.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, yavuze ko kuba Congo yaritabaje bariya bacancuro ari “ikimenyetso cyeruye ko irimo kwitegura intambara, aho kuba amahoro.”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, na we yakomoje kuri aba bacancuro yise ‘imburamumaro’, ashimangira ko nibiba ngombwa ko u Rwanda ruhangana na bo ruzabikora kuko rufite ibikoresho bihagije byo kubitaho.

Imikoranire ikomeje ya FARDC, FDLR n’indi mitwe

RDC n’ubwo ishinja u Rwanda gufasha M23, na yo ishinjwa kugira imikoranire n’imitwe itandukanye irimo n’uwa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo y’impuguke za Loni ivuga ko FARDC na FDLR bamaze igihe bafatanya mu guhangana na M23.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi n’ibindi bimaze igihe bisaba Congo kureka gukorana n’uriya mutwe, ibyo iki gihugu cyanze.

Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Luanda ku wa 23 Ugushyingo 2022 mu myanzuronama yatanze mu rwego rwo kuzahura umubano wa RDC n’u Rwanda, harimo uwo gusaba RDC kwambura intwaro bariya barwanyi hanyuma ikabohereza mu Rwanda.

Kuri ubu cyakora cyo amezi abaye abiri Kinshasa ntacyo irakora, ndetse amakuru avuga ko Ingabo zayo zikomeje gufatanya na FDLR mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23.

Iyi FDLR yakunze kuvuga ko ifite umugambi wo gutera u Rwanda igakuraho ubutegetsi buriho, umugambi Tshisekedi ubwe yatangaje ko ashyigikiye bijyanye n’uko abona Perezida Paul Kagame nk’umwanzi w’abanye-Congo.

Perezida Kagame cyakora cyo mu kwakira indahiro ya Senateri Kalinda, yashimangiye ko iby’impinduka mu Rwanda abarimo FDLR na Tshisekedi barota bazarinda gusaza hanyuma bakava ku Isi ntazo babonye.

Yashimangiye ko u Rwanda rwaciye muri byinshi byasize biruhaye umusaruro wo kuba rukomeye nk’urutare, bityo rukaba rwiteguye guhangana n’uwo ariwe wese warugabaho igitero.

Soma Izindi Nkuru

3 Responses

  1. Impamvu 5 zerekana ko RDC ishyize imbere umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda
    Urugambo gusa gusa. Muteye agahinda.

    1. Impamvu 5 zerekana ko RDC ishyize imbere umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda
      Reta yurwanda na congo nibumvikane

  2. Impamvu 5 zerekana ko RDC ishyize imbere umugambi wo kujya mu ntambara n’u Rwanda
    Umuririmbyi wo muli Congo Brazzaville witwa Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Nimujugunye intwaro zanyu.Twimakaze urukundo tureke kurwana”.Aho kumva iyo nama,ibihugu byongera military budget,bigakora ibitwaro byasenya isi yose mu kanya gato,abantu bose bagashira.Military Defense Budget y’ibihugu byose,igera kuli 2 Trillions USD ku mwaka.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Kuli uwo munsi kandi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Uwo niwo muti rukumbi w’intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion (milliard) kuva Muntu yaremwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *