Umuyobozi wa RWAMREC, Nzabonimana Venant, asaba abagabo guhindura imyumvire bafite ku bagore, ngo kuko baba bigisha abahungu babo. Asanga iyo umugore ahohoterwa bigira ingaruka ku buzima bw’umuryango wose.
Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga ya gatatu, yavugaga ku ruhare rw’umugabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire “Ubuntu Symposium , 3 rd Global MenEngage Symposium”.
Ni inama ikorwa mu biganiro bimara igihe (Symposium), iyi ikaba yari imaze amezi arindwi kuko yatangirijwe I Kigali mu Rwanda mu Ugushyingo 2020.
Ni ibiganiro bihuza ibihumbi n’ibihumbagiza by’abantu baturutse imihanda yose, biganjemo abaharanira uburenganzira bw’abagore. Ibi biganiro byakozwe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga n’ubw’imbonankubone.
Umugabo afite bubasha bwo guhindura ibintu aho gukandamiza umugore
Uhagarariye RWAMREC imbere y’amategeko, Nzabonimana Venant, asanga ububasha abagabo bafite bwo gukandamiza abagore, babuhinduramo ubwo gufatanya nabo, maze umuryango ukabaho neza.
Ati, “Ububasha bwo gukandamiza bwahindurwamo ubwo gufatanya mu guhindura imibereho y’abantu, iyo abagore batitaweho natwe ubuzima bwacu buba bubi. Kwikubira bituma imiryango ibaho nabi n’abagabo ubwabo ntibabeho neza”.
Uyu muyobozi yibutsa ko u Rwanda rwahisemo kugira “Umuryango utekanye wishoboye”, akavuga ko rero bitashoboka abawugize badakorera hamwe ngo bafatanye, buri wese agire ubuzima bwiza.
Ku bwe ngo bisaba gushyira hamwe imbaraga , maze imikorere ya kigabo izahaza abandi igacika.
Ku bijyanye n’inda ziterwa abangavu, Nzabonimana avuga ko umuryango ahagarariye ugera mu mashuri no mu nzego z’ibanze, wigisha ko umwana w’umuhungu atagomba kubona umukobwa arebeye ku cyo yambariyeho (igitsina).
Ati, “Tugomba gutangira kare tubigisha uko bagomba guhinduka, nibiga gukora neza bakiri bato, bazavemo abantu bahamye bafatanya na bashiki babo, n’ababyeyi babo bagateza imbere imibereho yabo n’igihugu muri rusanze”.
Anakangurira umuryango nyarwanda muri rusange kuba hafi abangavu batewe inda, cyane ababyeyi, ababateye indi, aho batuye nabo ubwabo.
Ati, “Umwana wabyaye akiri muto akeneye ubujyanama, ababyeyi ntibakumve ko kuvuga uwabatereye umwana inda bituma batakaza ikuzo, ariko abaturanyi baba bazi ababateye inda, bagombye kugeza ikibazo aho gikwiye kujya.Hakenewe ingufu za buri wese mu kubirwanya”.
Ibiganiro nk’ibi bibaye ku nshuro ya gatatu ku isi, ariko ni ubwa mbere bibereye muri Africa. Ubwa mbere byabereye muri Bresil 2009, hakurikiraho mu Buhinde 2014.
Bitegurwa na Global MenEngageAlliance, ariko mu Rwanda harimo n’ubufatanye bwa RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre), RWAMNET(Rwanda MenEngage Network) na MenEngageAfrica.
Mu nama zibitegura zabaye muri Gashyantare 2020, hemejwe ko byakwitwa “Ubuntu”. Iri ni ijambo riba mu ndimi zinyuranye muri Africa, rivuga « Ubumuntu ». insanganyamatsiko igira iti « Ndiho ku bwawe , ndiho kuko uriho : I am because you are”.



2 Responses
Impamvu abagabo bagomba guhindura imyumvire bafite ku bagore
erega ibi bizashoboka igihe ibyo umugabo asabwa kugira ngo abone umugore bizakurwaho, kuko kugeza ubu abashakana usanga umugabo yaratanze nka 90% kugirango ibisabwa ngo urugo rwubakwe binyuze mumucyo bigerweho, ubwo rero urwo rwabagore babiri cyangwa abagabo babiri mbona rutazagerwaho, kandi ningo nyinshi zibanye neza mbona zitubakiye kuribi muvuze ahubwo ababyishinze ingo zabo abenshi zarasenyutse!
Impamvu abagabo bagomba guhindura imyumvire bafite ku bagore
erega ibi bizashoboka igihe ibyo umugabo asabwa kugira ngo abone umugore bizakurwaho, kuko kugeza ubu abashakana usanga umugabo yaratanze nka 90% kugirango ibisabwa ngo urugo rwubakwe binyuze mumucyo bigerweho, ubwo rero urwo rwabagore babiri cyangwa abagabo babiri mbona rutazagerwaho, kandi ningo nyinshi zibanye neza mbona zitubakiye kuribi muvuze ahubwo ababyishinze ingo zabo abenshi zarasenyutse!