fardc_parade_militaire_24_png_711_473_1

Impamvu FARDC yohereje muri Lubero ingabo zirenga 22,000 na FDLR zo gutsinsura M23

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 uravuga ko ingabo zawo zimaze iminsi zirwanira muri Teritwari ya Lubero n’Ingabo zirenga 22,000 za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ziyongeraho abarwanyi b’imitwe ya FDLR na Wazalendo.

Ni amakuru yemejwe na Bertrand Bisimwa ukuriye ishami rya Politiki ryawo, mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umushakashatsi mu karere k’ibiyaga bigari, Bojana Koulibaly.

Bisimwa yavuze ko inkomoko y’imirwano ikaze imaze ukwezi ibera mu bice bya Teritwari ya Lubero yabaye ubutumire Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola yahaye M23 muri Werurwe uyu mwaka. Ni ubutumire bwari bugamije gusinya amasezerano y’agahenge hagati ya ziriya nyeshyamba na FARDC.

Uruhande rwa M23 ruvuga ko icyo gihe rwasinye amasezerano, gusa Kinshasa yo irabyanga ahubwo ingabo zayo zikaza ibitero kuri uriya mutwe; ibyatumye ingabo zawo ngo zisanga zigomba kwirwanaho.

Bisimwa asobanura ko RDC yakajije imirwano kuri M23, ubwo yamenyaga ko ku wa 15 Ukuboza ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC bagombaga guhurira i Luanda, mu nama yagombaga gusiga Kigali na Kinshasa basinyanye amasezerano y’amahoro.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda n’iya RDC “na zo zari zarasinyanye amasezerano yazo y’agahenge, n’ubwo Guverinoma y’u Rwanda cyangwa Ingabo zarwo zitari ku butaka bwa RDC cyangwa se ngo zibe ziri mu mirwano.”

Umuyobozi wa Politiki muri M23 yavuze ko mbere y’uko Kagame na Tshisekedi bahurira i Luanda RDC yakoze ibishoboka byose ngo itsinde M23, ibyagombaga kuyifasha u Rwanda rwubahiriza ibyo yashakaga.

Yavuze ko iyi ari na yo mpamvu yatumye Kinshasa yohereza muri Lubero ingabo zirenga 22,000 ziyongeraho FDLR na Wazalendo ngo zikubitire ahababaza inyeshyamba za M23.

Yagize ati: “Guverinoma ya Congo yashakaga kubona intsinzi ku rugamba mbere y’itariki ya 15 Ukuboza. Batwokeje igitutu, bafite intego yo kubona intsinzi yagombaga gutuma biruhutsa bagahatiriza u Rwanda kwemera ibyo bashaka; ku buryo rwagombaga gusinya ibyo Kinshasa yifuzaga cyangwa inama ya Kinshasa ikadindira. Ni cyo Kinshasa yari igamije”.

“Uko ni ko badushyizeho igitutu, bakusanya ingabo zirenga 22,000 zari zigabanyije muri RĂ©giments zibarirwa muri 15, zifashijwe na FDLR igizwe n’inyeshyamba zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 na Wazalendo. Babakoresheje baturwanya.”

Bisimwa avuga ko nyuma y’ibitero bya ririya huriro M23 yirwanyeho, ibasha no kuburizamo ibitero by’umwanzi.

M23 ivuga ko ibizi neza ko Leta ya RDC ikomeje kwitegura gushoza intambara kuko yizera ko amahoro azaboneka biciye mu mirwano, gusa iteguza ko nibiba nta kabuza izirwanaho mu rwego rwo gukumira ko Kinshasa yakomeza inzira y’intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *