20240925054306000000

Impamvu P. Kagame afitiye M23 impuhwe n’icyo avuga ku ntego yayo yo kwirukana Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko afitiye impuhwe umutwe wa M23 ndetse akaba anawushyigikiye, bijyanye no kuba urengera igice cy’abanye-Congo bamaze igihe bacunaguzwa na leta y’igihugu cyabo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, imaze imyaka irenga itatu iri mu ntambara n’Ingabo za RDC.

Ni intambara yatumye Kinshasa n’ibihugu biyishyigikiye byikoma u Rwanda, birushinja kuba ari rwo rufasha uriya mutwe.

U Rwanda inshuro nyinshi rwakunze guhakana gufasha uriya mutwe, gusa Perezida Kagame yagaragaje ko aho bigeze afitiye impuhwe uriya mutwe bitewe n’impamvu yatumye urwana.

Yagize ati: “Mbere na mbere mfitiye impuhwe u Rwanda, igihugu cyanjye cyisanga muri ibi bibazo biterwa n’abaturanyi badashyira mu gaciro n’abandi bantu batiza umurindi amakimbirane bibereye kure.”

Yakomeje agira ati: “Naba mfitiye M23 impuhwe? Yego, nshingiye ku bihamya n’ibimenyetso. Uyu mutwe urengera abantu benshi, bamaze igihe bacunaguzwa, bicwa, bameneshejwe bakaba impunzi. Dufite ibihumbi by’impunzi zatanga ubuhamya bw’ibyo. Niba aba bantu bagirirwa nabi, ni uko bafitanye isano n’u Rwanda.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko abagize M23 bashinjwa kuba Abatutsi, ibirenze ibyo RDC ikaba ishaka kubirukana ngo bajye mu Rwanda nyamara atari rwo rwabagejeje muri Congo.

Yunzemo ati: “Iyi politiki mbi yazanywe na Guverinoma ya RDC igamije guheza igice kimwe cy’abaturage ba Congo ishingiye ku nkomoko yabo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta mpamvu yatuma atagirira M23 impuhwe.

Ati: “None mwahitamo ko nifatanya na Guverinoma ya Kinshasa kandi ari yo muzi w’ikibazo? Ku bw’abajenosideri, FDLR? Ku bwa Wazalendo yashyizweho na Guverinoma ya Congo kugira ngo ikore ubwicanyi bushingiye ku moko? Cyangwa se ku bw’ubuyobozi bw’u Burundi bwinjiye muri aya makimbirane bufite intego imwe yo gushyigikira bagenzi babo b’Abanye-Congo mu mugambi wabo w’ubwicanyi no kurimbura abo bantu?”

Abajijwe niba ashyigikiye umugambi wa M23 wo kuvana Tshisekedi ku butegetsi, Perezida Kagame yavuze ko yumva impamvu ituma uriya mutwe urwana, gusa avuga ko atawusunikira gukora impinduka.

Ati: “Nshobora kumva icyo bari kugaragaza. Dufitanye ikibazo na Leta ya Congo mu by’ukuri itaratowe, haba ku nshuro ya mbere n’iya kabiri, kandi ifite gusa umugambi wo gutoteza abaturage, guteza akavuyo kurushaho no kwigwizaho byose. Imitungo yose muri iki gihugu itwarwa n’itsinda rito ry’abantu, ridatwara byose gusa ahubwo rinarwanya abandi baturage basigaye, miliyoni mirongo z’abaturage.”

Yakomeje agira ati: “Uko bimeze, umuntu nahaguruka, akabirwanya, kubera iki nabigiramo ikibazo? Abantu bo muri Congo basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, baharanira icyiza, bakanenga abari ku butegetsi, bakibaza uko bagiyeho, niba bakwiye kubugumaho.”

Yunzemo ati: “Nubwo uyu mutwe uri mu kuri, ntabwo bindeba ku buryo navuga ko nywushyigikiye kandi ko sinabasunikira gukora impinduka, uko baba bafite impamvu kose.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *