Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangaje ko igihugu cye cyihutiye gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda kuko gifite “ubwigenge” bucyemerera gufata ibyemezo gishaka.
Minisitiri Shingiro yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama, ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu rwego rwo gusobanura zimwe mu ngingo zerekeye imigenderanire y’icyo gihugu n’ibihugu by’amahanga.
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Burundi yitabye inteko, nyuma y’amasaha make igihugu cye gitangaje ko cyafunze imipaka yose yo ku butaka igihuza n’u Rwanda.
U Burundi bwafunze imipaka nyuma y’iminsi mike Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.
Minisitiri Shingiro ubwo yari yitabye abagize inteko ishinga amategeko, Depite Gikeke Pascal yamubajije impamvu Leta y’u Burundi yihutiye gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nyamara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifitanye umwuka mubi kurusha uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda ntabyo yigeze ikora.
Shingiro yasobanuye u Burundi bwafashe uriya mwanzuro bijyanye no kuba bufite ubwigenge bwo gufata ibyemezo bitandukanye ntawe bubanje kureberaho.
Ati: “Ku bijyanye na RDC mwavuze muti ‘bafitanye ibibazo bikomeye [n’u Rwanda] kurusha ibiri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, muti ‘none bo ko batafunze imipaka mwebwe mugahita mufunga? Mubisobanura mute?”
“Igisobanuro ni uko igihugu cyose gifite ubwigenge n’uburyo gipanga ibyo kigomba gukora. Nta wuzi igituma icyo gihugu cya RDC kitarafunga, kuko ntitubabaza duti ‘ko mutarafunga bimeze bite?’ Igihugu cyose gifite ubwigenge kandi ubwigenge bwacu ni uko Leta ifata ingamba, kandi si izijyanye no gufunga imipaka gusa.”
Minisitiri Albert Shingiro yunzemo ko ntawe u Burundi bugomba ibisobanuro byo gufunga cyangwa gufungura imipaka kuko ari ibyemezo nk’igihugu bwigengaho.
Yavuze kandi ko hari icyizere cy’uko u Burundi buzongera kugenderana n’u Rwanda, kubera ko “nta mvura idahita.”


