José Luis na José Armando Cevallos, impanga zavutse zifatanye zikomoka muri Ecuador, zapfuye ku wa 15 Ukwakira 2026 ku myaka 27, nyuma yo kugira ibibazo by’umutima byakurikiranye mu gihe cy’iminota mike.
Fernando Carrillo, inshuti ya hafi y’aba bavandimwe, yavuze ko José Luis yabanje kugira ikibazo cy’umutima, ajyanwa kwa muganga abaganga babasha kumufasha. Nyuma y’iminota mike, José Armando na we yagize ikibazo cy’umutima maze aza gupfa, maze na José Luis apfa nyuma y’aho.
Aba bavandimwe bari bazwi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram, aho bari bafite abarenga ibihumbi 60 babakurikiranaga. Basangizaga abantu amashusho agaragaza ubuzima bwabo bwa buri munsi n’ibikorwa bitandukanye bakoraga.
Imibiri yabo yari ifatanye kandi bari basangiye zimwe mu ngingo z’ingenzi, zirimo umwijima n’amara.
Urupfu rwabo rwashenguye umuryango wabo n’ababakurikiranaga, benshi batanga ubutumwa bwo kubunamira no kwihanganisha ababo.



