Impinja zari zifatanye mu buryo buteye ubwoba zabazwe haribazwa niba zibaho

Sangiza iyi nkuru

Umuganga wayoboye igikorwa cyo gutandukanya abana b’impanga Jaga na Kalia, bavutse bafatanye umutwe, yatangaje ko afite icyizere ko baza kumererwa neza, ndetse ko umwe muri boy amaze gutora ubwenge.
Muganga Deepak Gupta avuga ko Jaga yamaze kureba kandi asa n’uwumva ibyo bamubwira gukora nko kuzunguza ukuguru cyangwa ukuboko.
Uwo bavukanye Kalia, we aracyari ku miti kandi ntaratora ubwenge neza nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Abo bana b’abahungu b’imyaka ibiri bavutse bafatanije igufa ryo mu mutwe, imitsi isubiza amaraso mu mutima hamwe n’igice gipfuka ubwonko.
UMWE
Bwari ubwa mbere igikorwa cyo kubaga nk’icyo kibaye mu bitaro bya leta mu mujyi wa Dehli, aho cyakoranije abaganga bagera ku 30.
Umuyobozi w’ibitaro bikuru ‘All India Institute of Medical Sciences -AIIMS’, Randeep Guleria, yavuze ko iminsi 18 inyuma yo kubagwa, izatuma bamenya niba bazabaho.
Icyo kibazo bavukanye cyo gufatana umutwe kizwi nka ‘craniopagus’, ngo kibaho gake cyane, aho kiboneka rimwe mu bana miliyoni eshatu bavutse, kandi 50 % y’abakivukanye ntibamara umunsi.
UNDI
Uretse uko kuvuka bafatanye abo bana bombi basanganywe ibindi bibazo. Jaga afite ibibazo cy’umutima naho Kalia akagira indwara y’impyiko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaganga bavuga nibaramuka barokotse icyo gikorwa cyo kubatandukanya, igikurikira ari kongera kubafasha kugirango haboneke inyama yo gupfuka ubwonko bwabo, kuko kubatandukanya kwatumye basigarana umwenge munini ku mutwe.
Muri Kanama uyu mwaka, abo bana bari babazwe kugirango abaganga bakemure inzira yo kugabura imitsi ivana amaraso mu bwonko iyasubiza mu mitima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *