Impunzi z’Abanyarwanda zigiye kujya zihabwa amafaranga aho kuziha ibikoresho zihungutse

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe kwita ku mpunzi ryatngaje ko impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mahanga zigiye kujya zihabwa amafaranga atubutse mu gihe zitahutse aho kuziha ibikoresho.
Ibi ni ibyatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2017, ubwo uyu muryango wasinyanaga amasezerano y’ubufatanye na I&M Bank ndetse na Sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda ya Airtel.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda Azam Saber yatangaje ko ibi bizakorwa mu rwego rwo kugira ngo izi mpunzi zirusheho gukunda gutahuka, kuko impunzi imwe izajya ihabwa Amadolari y’Amerika 250, ariko aya mafaranga agahabwa abantu bakuru naho abana bakaba bazajya bahabwa Amadolari 150.
Aya mafaranga azajya ahabwa buri muntu wese mukuru mu muryango kabone nubwo umuryango wazajya uba ugizwe n’abantu benshi bakuru bose bakazajya bayahabwa hatitawe ku mubare wabo.
Uyu mwanzuro wo guha impunzi zatahutse amafaranga ufashwe nyuma y’uko bigaragaye ko impunzi nyinshi zagurishaga ibikoresho zahawe ngo zibone amafaranga yo kugura ibindi zikenewe, bityo ngo ubu buryo bukaba buzazifasha kwinjira mu buzima busanzwe.
Usibye aya mafaranga, biteganyijwe ko buri mpunzi izajya ihabwa ubwisungane mu kwivuza, telefone ngendanwa ari nay o izajya icaho ayo mafaranga bazajya bahabwa binyuze muri ya Sosiyete ya Airtel muri serivisi za Airtel money avuye muri I&M Bank.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko aya masezerano azubahirizwa mu gihe kingana n’umwaka umwe guza, aho u Rwanda ruteganya ko mu mpera z’uyu mwaka ruzaba rumaze kwakira impunzi zisaga ibihumbi 20 zikibarizwa mu mahanga, abatazatahuka cyangwa bakaza nyuma bakaba batazafatwa nk’impunzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *