Imvugo ugomba kugendera kure mu gihe uri mu rukundo

Sangiza iyi nkuru

Burya urukundo ni ihurizo gusa ryorohera uwabyitwayemo neza ni nayo mpamvu usanga ahanini hari amagambo ushobora gukoresha uganiriza umukunzi wawe ugasanga abaye ipfundo ryo kubatanya aho kuzana akanyamuneza mu rukundo.
Mwe muri ayo magambo ni:
1.Mpa Amahoro
Iri jambo rikunzwe gukoreshwa n’umuntu warambiwe umukunzi we akabura uko yamukurira inzira ku murima cyangwa se amukekaho kumuca inyuma.
2.Byose birangenda neza
Iyi mvugo ikoreshwa ahanini mu gihe umwe mu bakundanye ashyatse kubwira mugenzi we ko yakagombye kwibwiriza ibitagenda.Ibyo bigaragara kenshi mu maso y’ umukunzi wawe akubwiye neza n’akarimi k’uburyarya.
Urwo rw’ikekwe rukunze kugaragaza ko hari ubwumvikane buke hagati yabakundana mu gihe rero habayeho gukemura icyo kibazo urukundo rukaba rwarushaho kongera kubaryohera bombi.
3.Ntabwo ari ikosa ryanjye
Iyo umukunzi wawe akubwiye atyo nta kindi aba agamije usibye ku kumenyesha ko ari wowe uri mu makosa.
Abahanga mu by’imyitwarire n’imibanire y’abantu bavuga ko kuterurira umukunzi wawe amakosa ye ari ikimenyetso simusiga kigamije kumurinda umunabi, bwiza.com nk’uko isanzwe ibagezaho inkuru z’urukundo, nakubwira ko kutemera ikosa cyangwa kutemanya gusaba imbabazi uwo ukunda ni ikibazo gisenya urukundo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biba byiza rero iyo abantu bakundanye bakanirinda gukomeretsanya imitima ako kanya ariko kandi birushaho iyo bicaranye bagacoca ikibazo cyabo bucece bityo bakuhira urukundo bari basanganywe.
4.Sinzabonekera igihe
iyi mvugo isobanura iti”mfite byinshi byo gukora”.
Kenshi na kenshi ibi bisobanura kandi ko hari igihe umukunzi wawe y’ubahirizaga gahunda zanyu z’urukundo ariko aho bigeze asigaye akererwa uko yiboneye rimwe na rimwe akanibagirwa gahunda mwari mufitanye.
Iyo bigenze bityo bwira umukunzi wawe ko atakikwitayeho nka mbere bityo mu bashe kongera gufata umwanya muri babiri wo kubicoca.
5.Si nkunda ku kubonana na kanaka:
ibyo bishatse kuvuga ko umukunzi wawe agufuhira bikanamutera kwifuza kumenya igihe cyose abo uri kumwe nabo.
Umukunzi wawe azagerageza kukumvisha ko iryo fuha rigufitiye akamaro ibyo bikaba ari uburyo akoresha mu rwego rwo ku kuryoshya ryoshya kugira ngo ugubwe neza wumve ko uri umwe rukumbi mu mutima we.
Kuri iyo ngingo,abakundanye bagomba kumenya ko ifuha rikabije rishobora kuba intandaro yo gusenya ubumwe bari basanganywe.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *