Ku itariki nk’iyi ya 20 Ugushyingo 2012, inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma nyuma yo kuwirukanamo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye.
M23 yigaruriye uyu mujyi nyuma y’amezi atandatu itangiye imirwano yayihanganishaga n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa icyo gihe yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange.
Ikinyamakuru The Guardian cyakurikiraniraga hafi iyi mirwano, cyatangaje ko uwo munsi M23 yafashe Goma biyoroheye, kuko itigeze ikomwa mu nkokora n’Ingabo za Kabila zahise zitangira guhungira i Bukavu ziciye mu kiyaga cya Kivu.
The Guardian isubiramo uko uwo munsi ibintu byari byifashe yavuze ko “Abarwanyi ba M23 bafashe Goma. Baje nk’ingabo zibohora igihugu, basuhuzwa n’abaturage barenga 1000 bavuzaga induru, babakomera amashyi mu gihe amakamyo yabo yagendagendaga mu mihanda yaho.”
Abakiranwe urugwiro barimo komanda wa M23, General Sultani Makenga na Lt Col. Jean Marie Vianney Kazarama wari Umuvugizi w’uyu mutwe witwaje intwaro.
Usibye abasirikare ba Leta bahungiye i Bukavu, hari n’abandi bahungiye mu mujyi wa Sake uri mu burengerazuba, ariko na ho M23 ihabirukana ku munsi wakurikiyeho.
Icyo gihe kandi Lt Col. Kazarama yahaye abanya-Goma isezerano ry’uko na Kinshasa yagombaga gufatwa; n’ubwo nyuma y’amezi make M23 yaje kuva muri uyu mujyi mbere yo guhungira mu bihugu bituranye na RDC.
Nyuma y’ifatwa rya Goma Kabila wari Perezida wa RDC, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda bahuriye i Kampala mu nama y’igitaraganya yigaga kuri iki kibazo, nyuma y’iminsi mike basaba M23 kuva muri uyu mujyi.
Nyuma y’iminsi igera ku 10, M23 yasohotse muri Goma, ijya mu bilometero bigera kuri 20 nk’uko yari yabisabwe, itegereza iyubahirizwa ry’ibyemezo byafatiwe mu nama yahuje aba bakuru b’ibihugu bitatu.
Icyakurikiyeho mu gihe M23 yari itegereje iyubahirizwa ry’ibi byemezo ku ruhande rwa Leta ya RDC, yatangiye kuraswaho n’ingabo ziri mu mutwe wihariye wa FIB (Force Intervention Brigade) w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MONUSCO.
Byarangiye izi ngabo zirukanye M23 ku butaka bwa RDC mu 2013, abarwanyi bayo bahungira mu bihugu by’u Rwanda na Uganda, ariko bakomeza gutegereza ko Leta yubahiriza ibyemezo byafashwe, amaso ahera mu kirere.
Amateka ashobora kwisubiramo?
Kuva mu Ugushyingo 2021 kugeza magingo aya M23 iri mu mirwano n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kubura imirwano.
Uyu mujyi kuri ubu iragenzura imijyi n’ibiturage bitandukanye muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero na Walikale.
Icyakora M23 ntabwo irabasha kwisubiza Umujyi wa Goma ndetse nta n’ubwo yigeze kubigerageza ngo ibe yasubizwa inyuma.
Gusa abakurikiranira hafi intambara yo mu burasirazuba bwa RDC bahuriza ku kuba uyu mutwe waranze kwigarurira Goma ku bushake.
Ni nyuma yo kwigarurira uduce twegereye cyane uyu mujyi nka Kibumba iri mu bilometero bibarirwa muri 20 uvuye i Goma, ndetse n’uduce dukikije imijyi ya Mushaki na Sake iherereye mu burengerazuba bwa Goma.
Ni Goma kuri ubu icunzwe bikomeye n’ibihumbi by’ingabo za Leta ya RDC zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo barimo SADC, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’abazungu ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Icyakora M23 biciye muri Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleuve Congo uriya mutwe ubereye umunyamuryango, yateguje ko Goma iri mu bice bigomba gufatwa mbere yo kwerekeza i Kinshasa “guhirika ubutegetsi bwa FĂ©lix Antoine Tshisekedi”.


