Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki nk’iyi ya 25 Ugushyingo mu 1997, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa.

Kuri uyu wa Kane imyaka 24 irashize Gen Kabarebe ahawe izi nshingano yafatanyaga no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ni inshingano Gen Kabarebe yahawe n’uwari Perezida wa RDC, Laurent Désiré Kabila, nyuma y’amezi atandatu ingabo zari iza AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) zifashe umujyi wa Kinshasa.

Byari nyuma y’urugamba rwari rwaratangiye mu 1996 rwari rugamije gushyira iherezo ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ategeka kiriya gihugu.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu zafashije Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, ku mpamvu y’uko na rwo rwashakaga kuburizamo umugambi w’Interahamwe n’abahoze mu ngabo zarwo (Ex FAR) bisuganyirizaga muri Za?re, bashaka gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Uko Gen James Kabarebe yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC

Ku wa 25 Ugushyingo mu 1997 nyuma y’ubwumvikane buke n’amakimbirane yari yaratangiye kugaragara mu gisirikare cya AFDL, Perezida Laurent Désiré Kabila yafashe icyemezo cyo kwikiza Anselme Masasu Nindaga bari barafatanyije urugamba ndetse akanaba Umugaba Mukuru w’ingabo za AFDL.

Nyuma y’uko Nindanga yari amaze gufungwa azira icyo Kabila yise ibikorwa bidafututse, yahise asimbuzwa Gen James Kabarebe wamaze amezi umunani kuri uwo mwanya mbere yo gusimburwa na Gen Célestin Kufwa.

Muri Gashyantare 2019 ubwo Gen Kabarebe yaganiraga n’urubyiruko rusaga 600 bo mu ntara y’Amajyepfo muri gahunda ya ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’, yagarutse uko yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda n’iza RDC icyarimwe.

Ati: “Nabaye Chef d’état Major w’ibihugu bibiri. Nabaye Chef d’état Major w’Ingabo z’u Rwanda na Congo mu gihe kimwe, ariko ubwo ni u Rwanda rwari rwatsinze Congo rwakuyeho Mobutu rushyiraho Chef d’état Major ari we njye, ubwo ni ukuvuga ko ari u Rwanda rwayoboraga Congo.”

Uko kwirukana Kabarebe byabaye imbarutso y’Intambara ya kabiri ya Congo

Ku wa 27 Nyakanga mu 1998 Kabila yatangaje iherezo ry’Abanyarwanda bamufashije kubohora igihugu cya Congo.

Ni ibintu bitashimishije u Rwanda na gato, biba ngombwa ko nyuma y’iminsi ibiri gusa ingabo zirenga 600 zarwo zari i Kinshasa zihita zitaha.

Itegeko ryo kuva i Kinshasa ingabo z’u Rwanda zarihawe na Perezida Kagame icyo gihe wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo, binyuze kuri Gen Kabarebe na we wahise abimenyesha Kabila.

Ingabo z’u Rwanda mu kwisuganya ngo zive ku butaka bwa Congo, itsinda rito ryazo riyobowe na Gen Kabarebe wari wavuye i Kinshasa, ryigaruriye indege eshatu ku kibuga cy’indege i Goma, zipakiramo abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda na RCD Goma yari iyobowe na Laurent Nkunda warwanyaga Kabila, zigaba igitero karahabutaka ku Kigo cya Kitona giherereye mu birometero 350 mu majyepfo ya Kinshasa.

Aha Kitona ni na ho hagizwe ibirindiro bishya by’ingabo zarwanyaga Kabila.

Impuguke mu byagisirikare Comer Plummer mu 2008 yanditse ko igitero cy’Ingabo z’u Rwanda kuri Kitona kiri mu byabayeho bitazibagirana, ndetse ahamya ko kiri mu biherwaho hatangwa amasomo muri za kaminuza zikomeye zigisha ibya gisirikare.

Muri Operasiyo Kitona bivugwa ko Angola yashatse kuburizamo urugamba rwa RCD yashakaga gufata umujyi wa Kinshasa no guhirika Kabila, ikabatera ibaturutse inyuma.

Byabaye ngombwa ko abari abasirikare ba RCD basubira inyuma binjira muri Angola mu gice cyari cyarafashwe na Savimbi.

Icyo gihe ingabo zayoborwaga na Gen Kabarebe bivugwa ko zambuye ikibuga cy’indege Gen Jonas Savimbi bityo haza indege zicyura abasirikare bose mu Rwanda.

Myuma y’iminsi itandatu ingabo z’u Rwanda na RCD zigabye igitero i Kitona, zafashe icyambu cya Matadi intego ari ukuvanaho Desiré Kabila, zikurikizaho urugomero rwa Inga rugaburira amashanyarazi umujyi wa Kinshasa, kuva ubwo Kinshasa ihinduka icuraburindi.

Iyo ntambara yiswe iya Congo ya kabiri, yaje kwinjirwamo n’ibihugu icyenda, bimwe biri ku ruhande rwa Kabila ibindi biri ku rw’u Rwanda, irangira mu 2003 nyuma y’imyaka ibiri Desiré Kabila apfuye, hasinywa amasezerano y’amahoro.

Gen James Kabarebe ni muntu ki?

Gen Kabarebe yavutse muri 1959, avukira mu gihugu cya Uganda nk’impunzi y’Umunyarwanda.

Yabaye inshuti magara ya Jenerali Salim Saleh, murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; aba kandi umwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu nyuma y’urugamba rwo guhirika umunyagitugu Milton Obote.

Gen Kabarebe yakuriye abashinzwe kurinda Maj Gen Paul Kagame mu gihe hari ingabo za APR, umutwe wari uw’ingabo za FPR- Inkotanyi.

Hafatwa umujyi wa Kigali, Kabarebe yayoboraga ubuyobozi bukuru bw’igisirikare ( High command) ku Murindi, ndetse yanayoboye za Operasiyo n’urugamba rwatumye Kigali ifatwa.

Mu 1996 nibwo yoherejwe guhuza ibikorwa bya gisirikare bya AFDL muri Congo, kugeza Kinshasa ifashwe muri Gicurasi 1997.

Agarutse mu Rwanda mu 1997 yagizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda muri 2002, nyuma agirwa Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2010 kugeza muri Nzeri 2018.

Bivugwa ko mu gihe yari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC byari ubwa mbere mu mateka y’isi umunyamahanga ayobora ruriya rwego rw’umugagaba mukuru w’ingabo z’ikindi gihugu.

Ni umwe mu bantu mbarwa bafite amateka yo kuba yo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ibihugu bitandukanye.

arton115610-92b15.jpg

img_20211125_080927.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Umunsi nk’uyu 25 Ugushyingo 1997, Gen James Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo
    Afande Kabarebe ongeraho ko yakundaga n’abasilikari,kdi akagira n’ukuboko kwiza ko kudapfusha abasilikari benshi ku rugamba.

  2. Umunsi nk’uyu 25 Ugushyingo 1997, Gen James Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo
    Afande Kabarebe ongeraho ko yakundaga n’abasilikari,kdi akagira n’ukuboko kwiza ko kudapfusha abasilikari benshi ku rugamba.

  3. Umunsi nk’uyu 25 Ugushyingo 1997, Gen James Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo
    Kabira yabaye akawa mugani w’abanyarwanda*Ngo Uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira Imana,Iyo atagira abasilikari b’inkotanyi yaragiye kumarira ku icumu se,ubwo butegetsi aba yarabugezeho?kdi nawe ngirango ntibyamuhiriye.

    1. Umunsi nk’uyu 25 Ugushyingo 1997, Gen James Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo
      Nkotanyi, Imana irabakunda. Mujye muzirikana igikomeza kubaha instinzi. Buriya Prsdt Kagame aracyizi. Mujye muhora mukurikiza inama ze muzagera kuri byinshi.
      Thks Inkotanyi kandi alluta continue

    2. Umunsi nk’uyu 25 Ugushyingo 1997, Gen James Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo
      Nkotanyi, Imana irabakunda. Mujye muzirikana igikomeza kubaha instinzi. Buriya Prsdt Kagame aracyizi. Mujye muhora mukurikiza inama ze muzagera kuri byinshi.
      Thks Inkotanyi kandi alluta continue

  4. Umunsi nk’uyu 25 Ugushyingo 1997, Gen James Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo
    Kabira yabaye akawa mugani w’abanyarwanda*Ngo Uwiturwa ineza nuwo yayigiriye aba agira Imana,Iyo atagira abasilikari b’inkotanyi yaragiye kumarira ku icumu se,ubwo butegetsi aba yarabugezeho?kdi nawe ngirango ntibyamuhiriye.

  5. Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC
    Ntago hashize imyaka 24 agizwe umugaba mukuru w’ingabo za congo,ahubwo Ishize yarigeze kuyoborayo.

  6. Imyaka 24 iruzuye Gen James Kabarebe agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC
    Ntago hashize imyaka 24 agizwe umugaba mukuru w’ingabo za congo,ahubwo Ishize yarigeze kuyoborayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *