20250811_234616

Imyaka 9 irashize Perezida Kagame yakiriye Kabila i Rubavu 

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki nk’iyi ya 12 Kanama muri 2016, Perezida Paul Kagame yakiriye Joseph Kabila Kabange wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwa nyuma yagiriye mu Rwanda mbere yo guha ubutegetsi Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye.

Kabila wavuye ku butegetsi muri 2019, yasuye u Rwanda nyuma y’imyaka itatu igihugu cye cyari kimaze kirebana ay’ingwe na rwo kureba ibirego byo gushyigikira umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwe.

Ku wa 12 Kanama mu myaka icyenda ishize ubwo yagendereraga u Rwanda mu ruzinduko rwamaze umunsi umwe, yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu karere ka Rubavu; hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Ni Kabila wari uherekejwe na Tambwe Alexis Mwamba wari Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Atama Tabe wari Minisitiri w’Ingabo na Martin Kabwelulu wari uw’Ubucukuzi.

Perezida Paul Kagame ku rundi ruhande yari kumwe na Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Musoni James wari uw’Ibikorwaremezo na Kamayirese Germaine wari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byibanze ku ngingo zitandukanye ziri mu nyungu z’ibihugu byombi, ndetse biyemeje gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na RDC, by’umwihariko mu byerekeye ubucuruzi bwambukiranya umupaka, ubucuruzi ndetse n’ingufu; cyane cyane ku gucukura gaze méthane mu kiyaga cya Kivu.

Icyo gihe byanemejwe ko itsinda ry’abatekinisiye baturutse mu bihugu byombi bagombaga gutangira imirimo ijyanye n’uriya mushinga wa gaze méthane mbere y’impera za Kanama 2016.

Ku bijyanye n’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, Perezida Kagame na Kabila bashimye umusaruro wari umaze kugerwaho mu bijyanye no kurandura imitwe igambiriye ikibi, banashimangira ko hakenewe gushyirwaho urwego rukomeye mu rwego rwo guhanahana amakuru y’ubutasi ku gihe.

Bashimye kandi akazi gakomeye kari kamaze gukorwa na Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda, RDC na Uganda ishinzwe gucunga za Parike z’Ibihugu, ndetse n’akazi gakomeye kari kamaze gukorwa n’amatsinda y’u Rwanda na RDC mu guca imipaka itandukanya ibihugu byombi.

Umuhuro wa Perezida Kagame na Joseph Kabila kandi wasize u Rwanda na RDC byiyemeje kuzahura umubano, by’umwihariko bigateza imbere umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati yabyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *