Imyigaragambyo ikomeye iri kubera muri Isiraheli bamagana ubutegetsi bwabo kubera gahunda ya Leta yo kubaka imidugudu mu gace ka West Bank.
Ibihumbi amagana by’Abisiraheli tariki ya 7 Mutarama babyukiye mu mihanda ya Tel Aviv bamagana gahunda za guverinoma nshya ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, bavuga ko zibangamiye demokarasi n’ubwisanzure.
Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi mike ubwo guverinoma ya Netanyahu yari ikimara kurahira. Iri guteganya ivugurura rikomeye cyane mu gihugu ririmo iry’imiturire itavugwaho rumwe muri West Bank, aho Leta ivuga ko hatuwe mu kajagari.
Abigaragambya barasaba iki?
Abigaragambyaga bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Demokarasi iri mu kaga” ibindi byanditseho ngo “Twese hamwe kurwanye Fascism na apartheid”.
Fascism ni imiyoborere y’umunyagitugu wayoboye u Butaliyani mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi, Benito Mussolini, naho Apartheid ikaba ubutegetsi bw’ivanguramoko muri Afurika yepfo mu myaka y’1970.
Abigaragambyaga basabye kubana mu mahoro hagati y’Abayahudi n’abaturage ba Palesitine batuye muri iki gihugu cya Isiraheli.
Rula Daood uhagarariye ishyirahamwe ry’Abanyapalestine n’Abayahudi baharanira kwishyira ukizana yatangarije Al Jazeera ati: “Turi hano kugira ngo tuvuge mu ijwi riranguruye twese, abarabu n’Abayahudi ndetse n’imiryango itandukanye yo muri Isiraheli, dusaba amahoro, uburinganire n’ubutabera.”
Ninde uri inyuma yiyi myigaragambyo?
Iyi myigaragambyo yari iyobowe n’abatavuga rumwe n’ishyaka rya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu ndetse na Abanyapalestine bagize inteko ishinga amategeko ya Isiraheli, Knesset.
Abari mu myigaragambyo kandi barimo no kwamagana Minisitiri w’ubutabera Yariv Levin, aho ku wa Gatatu yari yashyize ahagaragara guverinoma yari imaze igihe isezeranya ivugurura ry’ubutabera rigamije guca intege Urukiko rw’ikirenga mu gihugu.
Abanenga ubutegetsi muri Isiraheri bashinje guverinoma gutangaza intambara ku mategeko, bavuga ko iyi gahunda yo gukuraho urukiko rw’ikirenga izaha imbaraga nyinshi guverinoma iriho.
Netanyahu arashijwa ruswa
Umwe mu bigaragambyaga, Danny Simon ufite imyaka 77 wari uri kwigaragambiriza mu mumajyepfo y’umurwa mu kuru wa Isiraheli, Tel Aviv, mu gace ka Yavne yagize ati:”Dufite ubwoba rwose ko igihugu cyacu kigiye gutakaza demokarasi kandi tugiye kuyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu kubera impamvu z’umuntu umwe ushaka gushyiraho amategeko arengera ibisambo.”
Ibi yabivuze yerekeza kuri Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu washinjwaga icyaha cya ruswa mu mwaka w’2021. Gusa ibi birego byose Netanyahu arabihakana.
Netanyahu arambye kubutegetsi
Benjamin Netanyahu uri kugerwa intorezo ku butegetsi bwe afite imyaka 73 y’amavuko, akaba kandi ari we umaze kuba Minisitiri w’intebe igihe kirekire kurusha undi muntu wese mu mateka ya Isiraheli.
Netanyahu yoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’1996 kugeza mu 1999, ndetse no kuva mu 2009 kugeza mu 2021. Tariki 1 Ugushyingo 2022 ni bwo ishyaka rye ryongeye kumugirira icyizere, asubira ku butegetsi.





2 Responses
Imyigaragambyo iri guca ibintu muri Isiraheli
Fascism na apartheid ntikwiye pee,nibarebe icyobafasha sbaturage Kdi ntibababangamire
Imyigaragambyo iri guca ibintu muri Isiraheli
Uko biri kose Leta irakora igikwiye