Hashize iminsi humvikana isezererwa rya bamwe rya hato na hato mu gisirikare cy’u Burundi, ubu ni nako hinjizwa amaraso mashya ku rwego rwo hasi na ofisiye.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rwa Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida akanashingwa itangazamakuru muri Perezidansi, yatangaje ko imyitozo yatangiye.

Ati:“Urubyiruko rwemewe nk’abakandida (sous officier) batangiye imyitozo yabo mu nkambi ya gisirikare yo mu ntara ya Bururi”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru rubyiruko rwitoreza kwinjira mu gisirikare cy’igihugu (FDN) rwakoreraga imyitozo kuri iyi nkambi, bakora imyitozo ngororamubiri mu kivunge.
Bagendeye ku byabyabaye kuva mu kwa kane 2015, aho bamwe mu basirikare bagiye bivanga muri politiki bakibagirwa inshingano, abayobozi batandukanye mu ngabo bagiye batanga impanuro aho basaba abo bayobora n’amaraso mashya mu gisirikare, gukora kinyamwuga bakarekera politiki abanyapolitiki, aho bagira bati” laissez la politique aux politiciens”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva 2015, ubwo mu Burundi hatangiraga imvururu z’abarwanyaga manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, hagiye hahunga abasirikare benshi, guturuka ku ipeti rya jenerali kumanuka ukagera no kuri soldat, ubu iyi mihini mishya ikaba igiye kuziba icyo cyuho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


