Inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba yagiye isubikwa kenshi, izaba ku wa 16 Werurwe uyu mwaka nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe. Isubikwa ryabanje Kuva mu mwaka ushize wa 2019 iyi nama yasubitswe incuro ebyiri, ku busabe bwa Sudani y’Amajyepfo yagiye yifuza guhabwa umwanya uhagije wo kubanza yakemura ibibazo bishingiye kuri politiki byari muri kiriya gihugu. Ku ikubitiro iyi nama yagombaga kuba ku wa 30 Ugushyingo 2019, gusa iza kwimurirwa muri Gashyantare 2020 kubera ko hari bamwe mu banyamuryango ba EAC batabonye umwanya wo kuyitabira. Mbere gato y’itariki ya 29 Gashyantare, Sudani y’Amajyepfo yasabye umwanya wo kubanza gukemura ibibazo byayo bya politiki, bituma inama y’abakuru ba EAC yongera gusubikwa. Nyuma y’uko Sudani y’Amajyepfo ishyize akadomo ku bibazo byayo, Nduhungirehe, yatangaje ko inama y’abakuru ba EAC izaba mu minsi mike iri imbere. Mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko. Ati” Nyuma yo kugisha inama ibihugu binyamuryango, Nejejwe no kubamenyesha ko inama ya 21 isanzwe yimuriwe ku wa mbere, ku wa 16 Werurwe 2020, saa tanu z’amanywa i Arusha muri Tanzania.” Nduhungirehe yavuze ko inama y’abakuru b’ibihugu izabanzirizwa n’iya 41 idasanzwe y’aba Minisitiri izaba ku wa 12 Werurwe. Ni mbere y’umunsi umwe y’uko haba inama y’abagize komite mpuzabikorwa ya EAC, izakurikirwa n’izaba ku wa 14 Werurwe izongera guhuriramo abaminisitiri.


