Inama ya Commonwealth (CHOGM 2020) yari kuzabera mu Rwanda yasubitswe

Sangiza iyi nkuru

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) kuri uyu wa 21 Mata 2020 bwatangaje ko inama yawo ihuza abakuru b’ibihugu na guverinoma yari kuzabera mu Rwanda yasubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Umunyamabanga mukuru, Hon. Patricia Scotland yavuze ko ibi ari ibihe bikomeye, aho abantu bapfuye, ubukungu bugahungabana ndetse n’ubuzima bukarushaho kuba bubi. Umwanzuro ukaba wabaye guhagarika inama.

Hon. Patricia ati: “Turi kumwe n’u Rwanda ndetse turashimira ibihugu by’ibinyamuryango byose by’umwihariko u Bwongereza ahari ibiro, ku bw’uruhare byagize muri ibi bihe bigoye.”

Iyi nama (CHOGM 2020) yari kuzaba kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 27 Kamena 2020, i Kigali, igahuza abantu bari hagati y’5000 n’8000 baturutse mu mahanga yose.

Imyiteguro ya CHOGM yari igeze kure

Tariki ya 20 Mata 2018 ni bwo byemejwe ko u Rwanda [rwinjiye mu muryango mu 2009] ruzakira iyi nama muri uyu mwaka wa 2020. Hashyizweho ingengo y’imari ya miliyari 20.1 RWF yagenewe ibikorwa bibanziriza iyi nama, yose yaturutse ku ruhande rw’u Rwanda.

Hashyizweho kandi impuguke zifasha iki gihugu gutegura iyi nama, haba inama zitandukanye zireba aho imyiteguro igeze ndetse ziga no bikorwa bisigaye, boherejwe intumwa zituruka mu bihugu binyamiryango zazaga gusuzuma aho imyiteguro igeze.

Muri Werurwe 2020, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta yatangaje ko imyiteguro y’iyi nama igeze kure, bimwe mu bikorwa byamaze gutungana, ibindi bigikorwa.

Tariki ya 13 Werurwe 2020, ubwo Clare Akamanzi uyoboye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere yateranaga n’abikorera, yari yavuze ko imyanzuro kuri iyi nama izafatwa muri uku kwezi gusa ngo ntibyagombaga gutuma imyiteguro yayo ihagarara.

Hari impungenge z’uko iki cyorezo gishobora gutuma iyi nama isubikwa cyane ko hari n’izindi zari kubera mu Rwanda zagiye zisubikwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ryacyo.

Indi mpungenge yabayeho ni ibihugu bikomeye bigize uyu muryango nk’u Bwongereza buwuyoboye, Canada byugarijwe cyane n’iki cyorezo.

Nyuma yo gusubika iyi nama, Commonwealth yatangaje ko tariki iyi nama ndetse n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye nayo bizabera izamenyekana mu gihe kiri imbere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *