Patty Sanchez, ni umugore w’imyaka 52 ufite abana bane utangaje kubera Umubyibuho ukabije, uyu mugore yahamije ko abayeho neza agereranyije n’iminsi yashize.

Uyu mugore ngo yagabanyije umubyibuho bitewe n’inama z’umukunzi we, nyuma baje gutandukana bituma anahindura indyo ariko bikomeza kumufasha nubundi ibiro bye birushaho kugabanyuka ndetse n’ubuzima burushaho kuba bwiza.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: “ Iyo nkomeza gutya mba naranapfuye kugeza aho nta nashoboraga kwikorera isuku ubwanjye , Ariko ubu hamwe n’inama ngenda mpabwa n’umuhungu wanjye ndabona ubuzima buri kurushaho kugenda neza” .

Kuva aho Patty Sanchez amaze kugabanyiriza umubyibuho, kuri ubu ngo ntagifata ifunguro rya mugitondo ndetse n’ibyiganjemo ibinyampeke, imboga n’ibindi kubera impungenge zo kuba yasubira mu buzima yavuyemo.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Mirror, avuga ko abasha gukora ibikorwa nk’iby’abandi basanzwe bakora haba Kugenda, koga, n’ibindi by’ingenzi mu buzima bwa muntu.
Ati: “Abana banjye banejejwe n’ingano mfite ndetse muri make tubanye neza”.

Asoza agira inama abandi bagore ko iyo bari kubana neza mu ngo zabo ko nta wundi baba babikorera, Ahubwo ko baba barushaho guhaza imiryango yabo.

Ati: “ ntabwo nicuza kuko mvugishije ukuri, nakoze ibyo niyumvagamo nkura mu kaga ubuzima bwanjye”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com
Â


