Indege z’indwanyi za RDC na Angola mu myiyereko mu kirere cya Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo 2020, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hateguwe imyiyereko y’indege z’indwanyi z’iki gihugu n’iza Angola zagombaga kugaragara mu kirere cya Kinshasa mbere yo kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Ndjiri, abaturage bakaba basabwe kutikanga.

Iyi myiyereko y’igisirikare cyo mu kirere mu bihugu byombi yagombaga gutangirira kuri iki kibuga cy’indege cya Ndjiri hari abayobozi ba politiki na gisirikare b’ibi bihugu.

Ubwo urubuga 7sur7.cd rwateguraga iyi nkuru indege zimwe za gisirikare zizwi nka ‘mirage’ na za kajugujugu zari zamaze kugera ku Kibuga cy’indege cya Ndjiri zitegereje izindi.

Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major. Leon Richard Kasonga, yahamagariye abaturage b’I Kinshasa na Brazzaville, umujyi bindakanywa n’Uruzi rwa Congo, kutaza kugira ubwoba.

Kasonga ati: “Abaturage bagomba kumenya ko izo ndege zizaguruka kugeza zirangije ubutumwa bwazo kwerekana ubufatanye butegerejwe hagati y’ibihugu duturanye, haba ku manywa cyangwa nijoro twunze ubumwe nk’umubiri umwe. Abaturage bagomba gutuza. Abavandimwe bacu muri Brazzaville nabo batuze kuko tumenyereye kubana mu mahoro. Bamenye ko uku kubonana mu kirere kubera iwacu gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati ya DRC na Angola, ”

Yongeyeho ko izi ndege zagombaga kuba ziguruka ku muvuduko wa kilometero 210 mu isaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *