Indege zitagira abadereva z’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa kuri uyu wa Kabiri zagabye igitero ku baturage i Nyabiondo, muri Teritwari ya Masisi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka.
Uruhande rwegereye Leta ya Kinshaasa rwo ruvuga ko mu gihe imirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na FARDC/Wazalendo i Kinyumba, ibirindiro by’inyeshyamba i Bususu, hafi y’Itorero Néo Apostolique ryegeranye na Nyabiondo (i Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, byagabweho igitero cy’indege cya FARDC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Ukuboza.
Baravuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zatatanye nyuma y’uko ibisasu biguye aho hantu nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD.
Ayo makuru tutabasha kugenzura avuga ko ibirindiro bya Bususu byahinduwe umuyonga. Ibintu kandi ngo bikomeje kuba bibi muri Nyabiondo no mu bice byegeranye.



One Response
Ese M23 izarinda ikirere cyayo ari uko abasirikari bashizeho?Ni cyo gituma ntagiye mu gisirikari cyayo