img_20210321_001912.jpg

Ingabire Grâce ni we Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ingabire Grâce wari uhagarariye Umujyi wa Kigali ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2021, ahigitse abakobwa bagenzi be bari barihataniye.

Ni nyuma y’ibirori bya nyuma by’iri rushanwa byabereye ku kibuga Intare Arena, i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Ni ibirori bititabiriwe n’abafana nk’uko mu marushanwa ya Miss Rwanda yatambutse byagiye bigenda, kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Miss Ingabire yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nishimwe Naomie wegukanye irya 2020.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, yarangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Bates College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yize ibijyanye na ‘Dance with a concentration in Globalization, Philosophy and Psychology’.

Urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda rwatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020, amajonjora y’ibanze aba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Aya majonjora yitabiriwe n’abakobwa 413 bo mu gihugu cyose, bakurwamo 37 ari na bo batoranyijwemo 20 bari bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye ikamba.

Miss Ingabire yegukanye ikamba nyuma yo guhiga bagenzi be ku byerekeye kugira ikimero n’ubwiza, kugira ubumenyi kurusha abandi ndetse n’umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’igihugu.

Ibi biramuhesha imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 itangwa na Hyundai Rwanda, umushahara ungana n’ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization na bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.

Umushinga wa Nyampinga Ingabire uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, ajye ahabwa Lisansi y’umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda no gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon.

Ikindi ni uko yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia ndetse azahabwa telefoni igezweho izatangwa na MTN.

Miss Ingabire yaguwe mu ntege na Akaliza Amanda wabaye igisonga cye cya mbere na Umutoni Witness wabaye icya kabiri.

Abandi ni Gaju Evelyne wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), Kayirebwa Marie Paul wabaye Nyampinga wakunzwe (Miss Popularity) na Uwase Phionah wabaye Nyampinga uzi kwifotoza (Miss Photogenic).

Umutoniwase Sandrine we yabaye Nyampinga wagaragaje impano yihariye (Talent winner), Ishimwe Sonia aba Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage) na ho Musana Teta Hense atorwa nk’uwamuritse Umushinga ufite agashya (Most Innovative Project).

img_20210321_000639.jpg

img_20210321_001912.jpg

img_20210321_001915.jpg

img_20210321_001123.jpg

img_20210321_002105.jpg

img_20210321_001154.jpg

img_20210321_002223.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabire Grâce ni we Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 (Amafoto)
    Grace Akazikezakogukorera urwakubyaye,ibihebyizabyiteramberekuriwowe komezikamba komeziterambere ibihebyiyizakuriwowenabawe.

  2. Ingabire Grâce ni we Nyampinga w’u Rwanda wa 2021 (Amafoto)
    Grace Akazikezakogukorera urwakubyaye,ibihebyizabyiteramberekuriwowe komezikamba komeziterambere ibihebyiyizakuriwowenabawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *