Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yihanije uwashyize ku rubuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza anywa itabi.

Aya mashusho y’amasegonda 30 yashyizwe ku rubuga rwa Twitter muri Nyakanga 2021. Amugaragaza ari mu nama yifashishaga ikoranabuhanga rya Zoom.

Muri aya mashusho, Ingabire agaragara acanira isigara, hanyuma akaritumura nk’uko bisanzwe bigenda, ariko anatega amatwi ubutumwa butangwa n’umwe mu bitabiriye iyi nama.

Icyo gihe kuri uru rubuga habaye impaka nyinshi zatewe no kutuma kimwe iki gikorwa cya Ingabire, gusa we ntacyo yigeze atangaza, keretse gukora ‘retweet’ y’ibitekerezo by’abari bamushyigikiye.

Ingabire yitabiriye ikiganiro kuri Isimbi TV, cyasohotse kuri uyu wa 3 Gicurasi 2022 cyavugirwagamo ingingo zirimo imitekerereze idakwiye ishyiraho itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore, mu migirire n’imyitwarire.

Umunyamakuru yavuze ko iyo umugabo agaragaye mu modoka anywa tabi, abantu bumva ari ibisanzwe ariko umugore yabikora, bakumva byacitse.

Ingabire yahise asubiza ko umugore abaye arinyoye ntacyo byaba bitwaye, yitangaho urugero ko na we arinywa. Yagize ati: “Nanjye ndarinywa, ndinywa igihe nshakiye.”

Yahise yibutswa aya mashusho yashyizwe amugaragaza arinywera mu nama, maze yihaniza uwayashyizeho. Ati: “None! Oya, n’uwagashyizeho ni ikigoryi. Reka mbikubwize n’ukuri. Ni ikigoryi! Ubyumve neza. Yari abuze ikindi yashyiraho? Igikorwa gihanwa n’amategeko nari nkoze ni ikihe? Ushobora kumbwira itegeko nari nishe?”

Ingabire yavuze ko kuba yanywa itabi, kuba yanywera inzoga mu ruhame no gukora ibindi bamwe bafite imyumvire ko ‘bidakwiye ku mugore’ ariko bitagize uwo bibangamira, ari uburenganzira bwe. Ngo ababyibazaho baba babuze ibindi bakora.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Ndumva ntacyo bitwaye kunywa itabi uri umudame rwose’ntacyaha ya koze ubwose ubwo buringanire bwaba buri hehe?niba umudame anyweye itabi ibintu bikayoba.

  2. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Ndumva ntacyo bitwaye kunywa itabi uri umudame rwose’ntacyaha ya koze ubwose ubwo buringanire bwaba buri hehe?niba umudame anyweye itabi ibintu bikayoba.

  3. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Ayi nyaaa,
    Erega buriya umuco wacu dushobora kuwukomeraho, gusumba ko twatekereza ku cyo amategeko ateganya cg ku cyo uburinganire n uburenganzira bisobanura.
    Bityo agaciro ka buri wese kagasugirana ireme n umwimerere.

    Mbabaze?

    Uwaguhitishamo,
    Kubahwa kubw umuco, no kubahwa kubw itegeko, wahitamo iki?

    Ngayo nguko. Umuco wacu urakaramba.

  4. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Ayi nyaaa,
    Erega buriya umuco wacu dushobora kuwukomeraho, gusumba ko twatekereza ku cyo amategeko ateganya cg ku cyo uburinganire n uburenganzira bisobanura.
    Bityo agaciro ka buri wese kagasugirana ireme n umwimerere.

    Mbabaze?

    Uwaguhitishamo,
    Kubahwa kubw umuco, no kubahwa kubw itegeko, wahitamo iki?

    Ngayo nguko. Umuco wacu urakaramba.

  5. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Ikibazo ni uko itabi ari ribi ku buzima bw’abantu! Ingabire amenye ko atari umuntu ubonetse wese. Akwiye gutanga urugero twiza. Naho gutukana kuri radio c’est n’importe quoi !!!!

  6. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Ikibazo ni uko itabi ari ribi ku buzima bw’abantu! Ingabire amenye ko atari umuntu ubonetse wese. Akwiye gutanga urugero twiza. Naho gutukana kuri radio c’est n’importe quoi !!!!

  7. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Icyo mwita uburinga gishobora kishobora kuzarangira kibaye agahimano niba ibibi abagabo bakora ? babyigana ngo ni uburinganira ariko baringanira bate njye numva bakuzuzunya

    1. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
      Umunyarwanda yise umwana we “Ntabareshya”, undi aragenura ati “turareshya irashonjesha”. Abemera Imana bose bavuga ko yabaremeye kwuzuzanya atari gupigana! Mbona mu minsi mike hari abazavuga ngo abagabo nabo nibonse!

    2. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
      Umunyarwanda yise umwana we “Ntabareshya”, undi aragenura ati “turareshya irashonjesha”. Abemera Imana bose bavuga ko yabaremeye kwuzuzanya atari gupigana! Mbona mu minsi mike hari abazavuga ngo abagabo nabo nibonse!

  8. Ingabire Immaculée yihanije uwashyize hanze amashusho amugaragaza anywa itabi
    Icyo mwita uburinga gishobora kishobora kuzarangira kibaye agahimano niba ibibi abagabo bakora ? babyigana ngo ni uburinganira ariko baringanira bate njye numva bakuzuzunya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *