Umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, Ingabire Victoire, avuga ko icyumweru gishize cyasize abayoboke baryo n’abamuba hafi bagera 10 ari bo bamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), harimo n’abagore babiri bamubaga hafi mu byo mu rugo.
Victoire Ingabire yabwiye BBC ko kuri abo abagore babiri “bamba bugufi”, bo batari abayoboke baryo. Ati “Hari igihe nkenera amafaranga bakajya kuyanshakira, bagahemba abakozi, ni aba assistants mu by’ukuri hano mu rugo.” Kuri Twitter ati ” Le 17/10/2021, Abantu bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano babaye 10. Ejo bafashe umudamu w’inshuti yanjye Régine Kadoyimana. Kugeza ubu ntituramenya impamvu yiyo nkundura yo gufata abantu b’inshuti cyangwa bo muri DALFA UMURINZI.” Ku ifatwa ry’umwe mu bagore bamuba hafi, yakomeje agira ati “Ni umuryango we wambwiye ko umugore bamutwaye, bamubaza courrier [ubutumwa] namuhaye hashize amezi menshi, hafi nk’umwaka, nohererezaga abantu b’umuryango wanjye [mu Buholandi] y’ibintu bya anniversaire, objets d’art…” Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye BBC ko aza kuvugana na yo kuri ibi bivugwa na Ingabire Victoire. Uyu munyepolitiki asaba ko ko uburenganzira bwabo [abafunzwe] bw’ibanze bwubahirizwa, ntiturashobora kubashyira ibyo bakoresha isuku…”. Ku wa Gatatu nijoro, RIB yatangaje kuri Twitter ko yafunze abantu batandatu barimo na nyir’isheni Umubavu TV yo kuri YouTube Théoneste Nsengimana, bakurikiranyweho “gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”. Mu butumwa bwo kuri Twitter ku wa gatatu, RIB yasabye “abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu”, ivuga ko “abenshi bihishe mu mahanga”. Ingabire avuga ko muri abo, harimo abo mu ishyaka rye barimo n’abari barihagarariye ku rwego rw’intara. Avuga ko asanga ibirimo kuba ku ishyaka rye ari “uguterwa ubwoba”.

6 Responses
Ingabire Victoire avuga ko abagore babiri bamuba hafi batawe muri yombi
Ngo bamuba hafi!!!!
Abaganga se, aba escorts se?????
Ariko ko ubindi ikintu kitemewe kiri muri politiki gikora gite!!!

Erega abanyarwanda tubaho mu marangamutima nubufana bidashira! Uyoboye afunga imiryango, agashyiraho amategeko areba abandi we atamureba, agaca imanza uko abyumva kugera igihe bizamunanirira! None se nkawe usibye kwirengagiza, uzi igihe MRND na FPR byabereye rimwe mu gihugu? FPR yemewe se ite? MRND se yagiye he? Uko se MRND yakoranaga na za power na CDR ubasha kubona aho bitandukaniye n’uburyo FPR ikorana n’amashyaka yemera? Nubisobanukirwa uzareka kwibwira ko ishyaka iri niri rizabaho ubuziraherezo!

Ese mu Rwanda hari ishyaka rihari ryanditse ryitwa DALFA-UMURINZI? Rikaba rifite n’ abarihagarariye mu Ntara n’Uturere? Ubwo rero niba ritanditse, abo bose baryiyitirira bakwiye kwemera guhanwa n’ amategeko Repubulika y’u Rwanda igenderaho.
Ntabwo za BBC na VOA ari zo ziyobora u Rwanda cyangwa ngo abe ari ho amashyaka yo mu Rwanda yiyandikishiriza. Uzi ubwenge yumvire aho!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. Ubwo se aka kanya avuye muri FDLR, FDU-INKINGI none DALFA-UMURINZI!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!000000000000000!!!!!!!!!!!!!!!!!!!?
Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Ariko abanyarwanda nabo kurya tudaturiye umuhanda(Inyanja) ubunyacyaro buratwishe! Amategeko agomba gukurikizwa.