Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, DALFA Umurinzi, Ingabire Umuhoza Victoire, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayoboke batatu b’ishyaka rye. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter kuri uyu wa 14 Ukwakira 2021, Ingabire yavuze ko ” Muri iki gitondo tumenye ko Sylvain Sibomana na Alexis Rucubanganya wo muri Ngoma mu burasirazuba na Alphonse Mutabazi mu burengerazuba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.” Yakomeje agira ati ” Ntituramenya impamvu yabyo. Bose duhuriye ku mugambi wo gushinga ishyaka DALFA Umurinzi. Turasaba inzego zibafite gusuzumana ubushishozi ibyo zaba zabafatiye.” Mu butumwa bwe, Ingabire yatunze agatoki RIB ko ariyo yaba ibafite, ayisaba ko ” Yakora ibishoboka byose uburenganzira bwabo bwubahirizwe.” BWIZA yagerageje kuvugana na RIB ntibyakunda. Ubutumwa bugufi twabandikiye ntibari bakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. Twifuzaga kumenya niba ayo makuru ari impamo. Byaba ari impamo, tukamenya icyo aba batatu bakurikiranweho. RIB nidusubiza turabibagezaho.

Ubutumwa bwa DALFA Umurinzi/Twitter


